Uko wahagera

Congo: Ubwicanyi bwa Katchelli Bwahitanye 65 - 2003-10-08


Umuryango w’Abibumbye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo uvuga ko abantu 65 nibura biciwe mu ntara ya Ituri ku wa mbere w’iki cyumweru. Ingabo z’uwo muryango muri Congo - MONUC - zatangiye gukora anketi aho ubwicanyi bwabereye, ku murenge wa Katchelli, mu birometero 60 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umugi wa Bunia.

Abenshi mu bishwe ngo bari abagore, abana n’abasaza. Bose kandi ngo bari abo mu bwoko bw’Abahema.

Thomas Lubanga uyoboye umutwe w’Abahema wafashe intwaro ashinja abarwanyi b’Abalendu kuba ngo ari bo bateye kuri uwo musozi ku wa mbere m’urukerera, bakoresheje imbunda n’imipanga.

Kugeza ubu ariko k’uruhande rw’Abalendu ntibarabinyomoza cyangwa ngo babyemere.

Icyo gitero cy’i Katchelli cyabaye icya mbere gihitanye abantu benshi mu ntara ya Ituri kuva ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zasimbura iz’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi tariki ya mbere z’ukwezi gushize.

Si ubwa mbere muri uno mwaka abantu bicwa ari benshi mu ntara ya Ituri. Mu kwezi kwa kane na none abandi basaga 900 bari biciwe ahitwa Drodro, ari na byo byatumye ingabo z’Umuryango w’Ubumwe w’i Burayi utabara muri iyo ntara.

Havugwa kandi ko imirwano hagati y’Abahema n’Abalendu imaze guhitana abantu bagera ku bihumbi 50 kuva yatangira muri 1999.



Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG