Uko wahagera

AMATANGAZO 21 09 2003 - 2003-09-22


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira Nyirahategekimana Donatira utuye I Gihundwe, intara ya Cyangugu; Murera Jean Bosco utuye I Liba, ahahoze ari komine Gishamvu, ubu akaba ari mu karere ka Kibingo, akagari ka Nyamirama, intara ya Butare na Mukankundiye Speciose uri mu Rwanda, ariko akaba ataravuze neza aho aherereye muri iki gihe, Nangigaya Twahirwa Aloys utaravuze aho abarizwa muri iki gihe; Ariho Piyo utuye ku murenge wa Kamembe, akagari ka Rangiro, akarere ka Kamembe, intara ya Cyangugu na Rutazihana Maurice utuye ku murenge wa Rugarma, akagari ka Gahini, akarere ka Rukara, intara y’Umutara, Mukankusi Anasitaziya utuye muri segiteri Murambi, ahahoze ari komine Buyoga, intara ya Byumba; Ngirabagenzi Jean Damascene n’Uwiragiye Siriyake, batuye mu ntara ya Gikongoro, akarere ka Mushubi na Mutamuliza Jacqueline uri mu gihugu cy’Ububiligi.

1. Duhereye ku butumwa bwa Nyirahategekimana Donatira utuye I Gihundwe, intara ya Cyangugu ararangisha Nkundabagenzi Schadrac na Niyonzima Daniel. Nyirahategekimana avuga ko baburiye mu cyahoze ari Zayire. Arabasaba rero ko bakimara kumva iri tangazo bakwihutira kumumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kumwandikira bakoresheje aderesi zikurikira. Izo aderesi ni Nyirahategekimana Donatila, Eglise de Pentecote de Gihundwe, B.P. 29 Cyangugu, Rwanda

2. Dukulikijeho ubutumwa bwa Murera Jean Bosco utuye I Liba, ahahoze ari komine Gishamvu, ubu akaba ari mu karere ka Kibingo, akagari ka Nyamirama, intara ya Butare ararangisha mukuru we Twahirwa Tarcisse na mushiki we Kayitesi Mediatrice, bose bakaba baragiye berekeza iyo mu cyahoze cyitwa Zayire. Murera arabasaba ko bakimara kumva iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko mukecuru ubu na we yatahutse kandi n’umuryango wa Kalisiti wose ubu watahutse. Ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko babamenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kumwandikira bakoresheje aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Murera Jean Bosco, B.P. 459 Groupe Scolaire de Kansi, Butare, Rwanda.

3. Tugeze ku butumwa bwa Mukankundiye Speciose uri mu Rwanda, ariko akaba ataravuze neza aho aherereye muri iki gihe aramenyesha Emmanuel Kabutura ko yageze mu Rwanda ari kumwe na Gashirabake Anataliya, Uwimana Drocella, Nyirabahinzi Teraza n’abana be bose ndetse na Nsengiyumva Afrodisi. Arakomeza amumenyesha ko yasanze umugabo we yarageze mu rugo hamwe n’umukobwa we Uzayisenga Beyata ndetse n’umugabo we. Mukankundiye aramusaba rero ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwisunga imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ikabibafashamo. Ngo ntiyarangiza ubutumwa bwe atamumenyesheje ko abavandimwe be bose bamutashya.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Nangigaya Twahirwa Aloys utaravuze aho abarizwa muri iki gihe ararangisha Munyansanga Aaron wahunze yerekeza iyo mu cyahoze cyitwa Zayire, ahitwa I Bukavu, nyuma akazakumva ko yaba yarageze mu gihugu cya Tanzaniya. Aramusaba ko akimara kumva iri tangazo yakoresha uko ashoboye akabamenyesha amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Ngo ashoboye kubandikira akoresheje uburyo bwa internet, yakoresha aderesi ya e-mail ikurikira: twananga@yahoo.com . Nangigaya arakomeza ubutumwa bwe kandi arangisha umwishywa we Ngaboyamahina Abel bakunda kwita Padiri, akaba akomoka mu Kinigi, umurenge wa Kabwende, intara ya Ruhengeri. Aramusaba aho yaba aherereye hose ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi bose bakaba bamutegereje.

5. Dukulikijeho ubutumwa bwa Ariho Piyo utuye ku murenge wa Kamembe, akagari ka Rangiro, akarere ka Kamembe, intara ya Cyangugu ararangisha Musabyimana Pierre na Mukahirwa Aline baburaniye ahitwa I Rumbishi, mu cyahoze cyitwa Zayire. Ariho arakomeza abasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iti tangazo azi abo arangisha yabibamenyesha. Ariho ngo ntiyarangiza ubutumwa bwe adashimiye abakozi ba radiyo Ijwi ry’Amerika ubwitange n’umurava bakorana. Arakoze natwe taramushimiye.

6. Tugeze ku butumwa bwa Rutazihana Maurice utuye ku murenge wa Rugarama, akagari ka Gahini, akarere ka Rukara, intara y’Umutara ararangisha mukuru we Buzizoli Alphonse uri mu nkambi y’impunzi yo muri Kenya. Rutazihana arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko bose baraho bakaba bari mu rugo I Gahini. Aramusaba rero ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Arakomeza amumenyesha ko Mushoza, Baziki, Gatete, Semana, Mukarinda na mushiki we Mukabaranga Monique bose baraho kandi bakaba bamusuhuza cyane. Rutazihana aboneyeho no kumumenyesha ko mushiki we yashyingiwe ku ya 26 z’ukwa karindwi, muri uyu mwaka. Ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwisunga imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi ikamufasha gutahuka.

Abifuza kutwandikira aderesi zacu ni VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Mukankusi Anasitaziya utuye muri segiteri Murambi, ahahoze ari komine Buyoga, intara ya Byumba ararangisha abahungu be Umuhoza Celestin na Ucyeye Jean Baptiste bashobora kuba bari I Gatoyi, mu Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Mukankusi arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko akiriho akaba aba mu Muyanza kandi ko n’abandi bose nta kibazo bafite. Arabasaba rero ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko bakenewe. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazi yabibamenyesha.

8. Dukulikijeho ubutumwa bwa Ngirabagenzi Jean Damascene n’Uiragiye Siriyake, batuye mu ntara ya Gikongoro, akarere ka Mushubi baramenyesha umuntu watanze itangazo ku ya 13/07/2003 abarangisha ko bataryumvise neza. Baramusaba rero ko yarisubiramo ngo kuko batabashije kumenya uwaritanze. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Mutamuliza Jacqueline uri mu gihugu cy’Ububiligi ararangisha musaza we Karuije Maurice wabuliye I Mbujimayi, ho mu cyahoze ari Zayire. Aramusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamugezaho amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kumuhamagara akoresheje nimero za telefone zikurikira. Izo nimero akaba ari 0032 497 291 655. Mutamuliza ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo musaza we ko yabimumenyesha.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG