Uko wahagera

Urugamba rwa SIDA muri Afurika ngo Rugeze Kure - 2003-09-22


Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ku ndwara ya SIDA ivuga ko Afurika igeze kure urugamba rwa SIDA.

Raporo y’ishami ry’uwo muryango ryita kuri SIDA, UNAIDS, ivuga ko porogaramu zimwe zo kurwanya SIDA muri Afurika zashoboye kuyica intege.

Aho bigaragara cyane ngo ni muri Uganda na Senegal. Muri Uganda bahagurukiye gukangurira abaturage kwirinda SIDA mu gihe muri Senegal ho hari porogramu yo kubonera abarwayi ba SIDA imiti iciriritse.

Raporo ya UNAIDS ivuga ariko ngo hakibura byinshi. Amafaranga yo kurwanya SIDA yariyongereye ugereranije no mu myaka yashize uretse ngo atarahaza. Mu mwaka ushize muri Afurika bakoresheje miriyoni 950 z’amadolari m’ukurwanya SIDA. Abahanga bemeza ariko ko hakenewe nibura miriyari 5 buri mwaka, ni ukuvuga hejuru y’inshuro 5 ku yakoreshejwe mu mwaka ushize.

Ibyo biravugwa mu gihe Abanyafurika bagera hafi kuri miriyoni bakigendana agakoko ka SIDA.

Raporo ya UNAIDS yashyizwe ahagaragara ku cyumweru k’umunsi wa mbere y’inama mpuzamahanga kuri SIDA n’indwara zandurira mu gitsina ibera i Nairobi muri Kenya.

Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG