Uko wahagera

Inkubi y'Umuyaga Isabel Yavuye muri Amerika - 2003-09-20


Inkubi y’umuyaga Isabel yaraye igeze muri Canada ivuye ino aha muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Aho Isabel yanyuze hose muri Amerika yahasize ibibazo bikomeye. Yahitanye abantu 17 nibura. Abenshi muri abo bazize impanuka z’imodoka. Abandi basaga miriyoni 4 bari mu kizimya kubera kubura amashanyarazi.

Abategetsi b’amasosiyete y’amashanyarazi bavuga ko hashobora gushira iminsi mbere y’uko bose bongera kuyabona.

Isabel yagendanaga n’imvura zitagira ingano. Izo mvura zatumye inzuzi nyinshi zirenga inkombe.

Ejo ku wa 5 na none abakozi benshi ntibakagiyeho. Amabanki n’amaduka menshi na yo ntiyafunguye.

Isabel yageze muri Amerika ku wa kane ku manywa. Yambukiye muri leta ya North Carolina.

Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG