Uko wahagera

Congo: MONUC Yongeye Gusakirana n'Abarwanya Ubutegetsi - 2003-09-16


Abasirikari b’Umuryango w’Abibumbye muri Congo, MONUC, baraye bongeye gusakirana n’abarwanyi b’imitwe itavuga rumwe na guverinoma mu birometero bine mu majyaruguru y’umugi wa Bunia.

Umuvugizi wa MONUC, Leo Salmeron, asobanura ko kajugujugu ya MONUC yari ivuye kugenzura mu misozi yo mu majyaruguru ya Bunia yarashe ku ikamyoneti yarimo abarwanyi bari batangiye kuyitunga imbunda zabo bashaka kuyihanura. Bamwe muri abo barwanyi ngo barakomeretse, abandi bahungira mu bihuru byo hafi aho. Icyakora ngo nta wapfuye.

Ejo bundi ku wa mbere na bwo patrouille ya MONUC yarimo isaka intwaro i Bunia yarashweho, iritabara.

Bibaye ubwa mbere abasirikari ba MONUC bakoresha intwaro zabo kuva babiherwa uruhusa mu kwezi kwa 7 muri uyu mwaka.

Kuva aho abasirikari ba MONUC basimburiye abo mu mu Muryango w’Ubumwe bw’i Burayi i Bunia mu ntangiriro z’uku kwezi, bahise batangira gusaka intwaro zigihishe mu mazu n’ibiro by’abarwanya guverinoma. Ejo bundi ku wa mbere bataye muri yombi abayobozi 2 b’umutwe UPC w’Abahema bari banze gutanga intwaro zabo n’amasasu.

Kugeza ubu MONUC yibanze k’ukugucunga umutekano i Bunia no mu nkengero zaho, no kujya. kureba uko bimeze hirya yaho, mu giturage. MONUC ntirashobora gukwirakwiza abasirikari bayo hanze ya Bunia kubera iibibazo by’imvururu, ubwicanyi, ubusahuzi n’intwaro zitarasubizwa zose.

Izo mvururu n’ubwicanyi kandi binabangamiye guverinoma y’inzibacyuho nshya iriho i Kinshasa kuva mu kwezi kwa karindwi.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG