Uko wahagera

Abarwana ku Mahoro Ntibaragera mu Giturage cya Liberia - 2003-09-09


Muri Liberia Colonel Theophilus Tiawah uyoboye abasirikari bahabungabunga amahoro avuga ko yizeye kugeza abasirikari be no mu giturage none ku wa kabiri. Ubundi ibyo byagombaga kuba byakozwe ejo ku wa mbere.

Colonel Tiawah yaraye atangarije abanyamakuru ko gutinda kujya mu giturage kubera imirwano yavugwga hafi y’umugi wa Todee, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umurwa mukuru Monronvia.

Bibaye inshuro ya kabiri umugambi wo kwohereza abo basirikari mu giturage cya Liberia usubikwa.

Aho mu giturage nyamara hamaze iminsi havugwa ibitero byibasira abasivili, bigatuma benshi bahungira i Monronvia.

XS
SM
MD
LG