Uko wahagera

Mu Giturage cya Liberia Birakomeye - 2003-08-29


Abanya Liberia ibihumbi n’ibihumbi barimo guhunga igiturage berekeza umurwa mukuru Monronvia. Barashonje, barananiwe, bakutse umutima kubera intambara.

Imiryango itanga imfashanyo ivuga ko hari abana benshi bari gupfa bataragera i Monronvia kubera inzara n’indyo mbi.

I Monronvia ni ho honyine bagishobora guhungira kubera umutekano uciriritse ukihavugwa. Aho bahungira ariko naho si shyashya uretse ko nta ntambara ihari. Ntacyo kuryamaho, ntaho kwikinga, nta suku ihari. Imiryango itanga imfashanyo ivuga ko i Monronvia ubu hadutse cholera nyinshi n’ubwo itavugwa cyane.

Abagore bo muri Liberia baherutse kwigaragambya basaba ko abasirikari bagiye kubungabunga amahoro muri Liberia bakwira no mu giturage.

Abo basirikari bo bavuga ko bagitegereje bagenzi babo bazava muri Ghana, Mali na Senegal. Hashize icyumweru abo basirikari bandi bategerejwe. Ariko kugeza ubu nta we uramenya icyabatindije.

Hagati aho, mu giturage ni ko imirwano iherekejwe no gusahura, n’ubwicanyi. Kugeza ubu nta buryo bwo gukurikirana ibiri kuhabera neza kubera umutekano mucyeya.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG