Uko wahagera

Liberia: Imirwano Yongeye Gusatira i Monrovia - 2003-08-27


Abanyaliberia ibihumbi n’ibihumbi bongeye guhunga imirwano mu gihugu cyabo. Abo baturage nta cyo bahungana. Barimo guta inkambi barimo bahungira i Monronvia.

Guverinoma ya Liberia irashinja imitwe LURD na MODEL iyirwanya kuba ari yo yabyukije imirwano. Kugeza ubu iyo mitwe ntirabinyomoza cyangwa ngo ibyemere.

Imirwano yongeye kurota muri Liberia iragaragaza ingorane zikomeye m’ukugarura amahoro muri cyo gihugu nyuma y’imyaka 14 cyari kimaze mu ntambara. Ibikorwa by’amajyambere byose byarasenyutse. Itumanaho risigaye ari iry’izina gusa. Kugenzura Liberia byabaye ingorabahizi. Abenshi mu bana barwana ubu nta kindi bigeze bamenya uretse intambara.

Radio yo muri Liberia ivuga ko abarwanya ubutegetsi bishe abasivili ahitwa Bahn, mu ntara ya Nimba. Andi makuru avugako abarwanya guverinoma, n’abasirikari bayo, ngo barimo gusahura mu giturage mu gihe abarinda umutekano batarahagera.

Utwo turere twamwe tuvugwamo umutekano mukeya k’uburyo kugenzura ayo makuru bitoroshye.

Perezida w’inzibacyuho, Moses Blah, arimo gusaba ko abasirikari bagiye kubungabunga amahoro mu gihugu cye bagera no mu giturage cyaho vuba.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG