Uko wahagera

Imirwano Yongeye Kurota muri Liberia - 2003-08-25


Imirwano yongeye kurota muri Liberia. Guverinoma y’icyo gihugu n’umutwe LURD uyirwanya birashinjanya kubyutsa iyo mirwano. Abaturage bagera ku bihumbi 10 bataye ingo zabo kubera iyo mirwano.

Iyo mirwano yaroteye hafi y’imigi y a Gbarnga na Buchanan ku cyumweru, muri Liberia rwagati. Nyuma y’aho radio ya leta ya Liberia yatangaje ko umutwe MODEL na wo urwanya guverinoma ya Liberia na wo ngo wari wishe abasivili bagera ku 1000 mu ntara ya Nimba, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Liberia.

Minisitiri w’ingabo wa Liberia, Daniel Chea, avuga ko imitwe LURD na MODEL irimo kugaba ibitero ku birindiro bya guverinoma. Ingabo za guverinoma ngo amasasu atangiye kuzishirana, kandi ngo nta mpamvu yo kurwana zigifite. Ubushotoranyi bw’iyo mitwe ariko ngo babugejeje ku basirikari mpuzamahanga barinda umutekano muri Liberia.

Kugeza ubu ariko nta w’undi udafite aho abogamiye wari wemeza ayo makuru yose.

Iyo mirwano yadutse nta cyumweru gishize guverinoma n’iyo mitwe 2 iyirwanya byemeranijwe guhagarika imirwano. Tariki 18 z’uku kwezi ni bwo impande zose zari zemeye ko hajyaho guverinoma y’inzibacyuho yari kuzageza mu kwezi kwa 10.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG