Uko wahagera

Mu Rwanda Baraye Batoye Perezida - 2003-08-25


Kuva saa kumi n'ebyiri za mu gitondo abantu benshi bari ku mirongo imbere y'ibiro by'itora. Ahagana mu ma saa yine amatora yari ateganijwe kurangira saa cyenda yasaga n'ayarangiye hose mu Rwanda.

Usibye indorerezi z’imiryango itabogamiye kuri leta cyangwa iz’amahanga ku biro by’itora hari n’indorerezi za Paul Kagame. Indorerezi za Twagiramungu 12 zo ntizashoboye gukurikirana ayo matora kubera ko zari zaraye zifunzwe. Amatora ariko yabaye mu mutuzo.

Amajwi yamaze kugaragara henshi ku biro by'itora hirya no hino mu Rwanda aragaragaza ko Paul Kagame ariwe ufite amahirwe menshi cyane kurenza abandi bakandida bigenga.

Abaturage bamwe bagumye ku biro by'itora mu ntara ya Kibungo twagezemo, kugira ngo bamenye neza ibiri buve mu matora, banagenzure niba amajwi atibwa. Muri rusange abaturage bishimiye uko igikorwa cy'amatora cyarangiye, cyane cyane bishimiye ko habayeho umutekano.

Mu mugi wa Kigali abaturage bamwe batangiye kwishimira intsinzi ya Paul Kagame mu gihe na komisiyo y'amatora itaratangaza ibyavuye mu itora.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG