Uko wahagera

Rwanda: FPR ngo Iratera Ubwoba Mbere y'Amatora - 2003-08-23


Umuryango Amnesty International uharanira uburenganzira bw'ikiremwa-muntu urashinja guverinoma y’Urwanda kuba ngo irimo guteza icyuka cy’ubwoba mu baturage mbere y’amatora yo ku wa mbere.

Mu itangazo uwo muryango waraye ushyize ahagaragara, wibaza ukuntu Abanyarwanda bashobora gukoresha uburenganzira bwa poritiki bwabo mu bwisanzure mu gihe abantu barimo gufatirwa gusa ko banze kujya muri meeting za FPR.

Amnesty Ivuga ko ishyaka FPR riri k’ubutegetsi i Kigali ngo ririmo gukoresha iterabwoba, harimo gufunga abayoboke b’abatavuga rumwe na yo, kubashyira muri FPR ku ngufu, no kubakura umutima kugira ngo bahurwe abatavuga rumwe na yo.

Amnesty International ivuga ko ingingo umukandida wa FPR, Paul Kagame, yibanzeho m’ukwiyamamaza, ngo ari uko abandi bakandida bahanganye bateza amacakubiri.

Amnesty inavuga ko abayoboke b’abakandida batavuga rumwe na FPR baba ngo barafunzwe, bakarekurwa ari uko bemeye kureka kubashyigikira, bakanambara ibimenyetso bya FPR. Ibinyamakuru, radio na television bya leta na byo ngo byahagurukiye gusebya umukandida Faustin Twagiramungu, ari na we mukandida ukomeye uhanganye na Paul Kagame wa FPR.

FPR ihakana ibyo Amnesty International iyishinja, ikavuga ahubwo ko Faustin Twagiramungu ngo ari we uteza amacakubiri. Twagiramungu akomeje kuvuga ko nta macakubiri yigeze.

Amnesty International yamaganye FPR iri k’ubutegetsi i Kigali hasigaye iminsi 3 gusa ngo amatora ya perezida wa repuburika mu Rwanda abe. Ku wa mbere, tariki 25 z’uku kwezi, ni bwo Abanyarwanda bazatora perezida wa repuburika bwa mbere kuva muri 1994. Abakandida bapiganirwa uwo mwanya ni bane. Hari Perezida Paul Kagame, Faustin Twagiramungu, Jean Nepomuscene Nayinzira na Dr. Alvera Mukabaramba.

Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG