Uko wahagera

Rwanda: Twagiramungu Ararega FPR Kumubuza Uburyo - 2003-08-19


Umukandida Faustin Twagiramungu arashinja FPR gutoteza abayoboke be. Ngo barahamagazwa bakanafungwa, ndetse ko ngo bakininjizwa muri FPR ku ngufu.

Ibyo Twagiramungu yabyandikiye komisiyo y'igihugu y'amatora na polisi y'igihugu, ndetse anabimenyesha n'izindi nzego za Leta.

Muri ayo mabarwa, Twagiramungu anavuga ko abatangaza mu bitangazamakuru ko bitandukanije na we kubera amacakubiri ashinjwa ngo bakoreshwa kugira ngo bamusebye.

Abari abayoboke be bamwihakana bakunze gutangaza ko bibohoje muri meeting za FPR, bamushinja ngo kubatuma kumwamamaza bakoresheje amagambo y'amacakubiri. Hari n'abavuga ko batashimishijwe n'amagambo akoresha muri meeting ngo kuko ashingiye ku irondakoko.

Ibyo Twagiramungu arabyinubira mu gihe komisiyo y’amatora, ndetse na komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge, zirega Twagiramungu gukoresha iturufu y'ubwoko mu kwiyamamaza, zikanavuga ko ngo zibifitiye ibimenyetso.

Umubare w'ababitangaza urarushaho kwiyongera kugeza n'ubwo muri meeting ye mu Ruhengeri umwe mu baturage yahagurutse ashaka kumuca mu ijambo, amusaba kugira icyo avuga.

N’ubwo yimwe ijambo byaragaragaraga ko uwo muturage atari yishimiye ibyo Twagiramungu avuga. Yahise amubwira ko ngo nta demokarasi agira, ahita asohoka. Bamwe mubari baje muri meeting bahise bamujya inyuma. Twagiramungu yahise atangariza aho ko abizi neza ko ari abantu bateguwe ngo bamubangamire mu nama.

Mu kiganiro komisiyo y'igihugu yagiranye n'abanyamakuru yibukije ko Twagiramungu agomba guhagarika ibyo bikorwa kuko bihanirwa n'amategeko.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG