Uko wahagera

Uganda: Idi Amin Ntiyarijije Benshi - 2003-08-18


Urupfu rwa Idi Amin wahoze ayobora Uganda ku wa 6 ntirwababaje Abanya Uganda benshi.

Abanya Uganda benshi bishimiye ahubwo ko yapfuye.Umuvugizi wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda avuga ko urupfu rwa Idi Amin n’ishyingurwa rye ngo byarangije inzozi mbi.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu yo ivuga ko bibabaje ko Idi Amin yaguye mu buhungiro adashyikirijwe ubutabera kubera abantu ibihumbi amagana n’amagana yicishije ubwo yari k’ubutegetsi hagati ya 1971 na 1979.

Ejo ku cyumweru icyakora umuryango w’umwami w’Arabia Saoudite wifatanije n’uwa Idi Amin mu kababaro.

Ku wa 6 ni bwo Idi Amin yaguye mu bitaro by’i Jeddah muri Arabia Saoudite aho yari amaze ibyumweru byinshi arwaye. Ejo ni bwo yashyinguwe.

Idi Amin yari afite imyaka 78. Yabaga muri Arabia Saoudite kuva yakwirukanwa muri Uganda muri 1979.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG