Uko wahagera

AMATANGAZO 17 08 2003 - 2003-08-17


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira Mundanikure Iburahimu utuye mu ntara ya Gitarama, akarere ka Ntongwe, umurenge wa Ntogwe, akagari ka Cyeru; Ntaganda Sylvestre afatanyije na Mukanyangezi Marcelline, Hategekimana Godebelita, Uwimana Jozelina na Ntamakemwa Pasikaziya, bakaba bataravuze aho batuye muri iki gihe na Ruvugiro Augustin utuye ku murenge wa Ngoma, akagari ka Uwingabo, akarere ka Rusnyi, Nyirahirwa Marie Claudine utuye mu karere ka Gikonko, mu cyahoze ari komine Muyaga, akagari ka Kabumbwe, umurenge wa Munopfu, intara ya Butare; Mukashirumwaga Siperansiya utuye muri serire Birambi, segiteri Gitwa, komine Mabanza, perefegitura Kibuye na Safari Dieudonne utuye ku murenge wa Mparwe, akagari ka Gihaya, icyahoze ari komine Kamembe, intara ya Cyangugu, Nyirambabazi Esther utuye mu cyahoze ari komine Gishyita, segiteri Murangara, serire Rubyiro, perefegitura Gitarama; Uwigize Sylvie utuye ku murenge wa Karama, akagari ka Kinazi, akarere ka Ntongwe, intara ya Gitarama na Nzeyimana Fabien utuye ku murenge wa Munyove, akarere k’Impala, intara ya Cyangugu ararangisha Ngirababyeyi Edison, ukomoka mu ntara ya Kibuye.

1. Duhereye ku butumwa bwa Mundanikure Iburahimu utuye mu ntara ya Gitarama, akarere ka Ntongwe, umurenge wa Ntogwe, akagari ka Cyeru ararangisha Nkubito Jean Damascene, Uwihanganye Aloys na Ngirinshuti Viateur. Mundanikure arakomeza avuga ko baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire nyuma y’intambara yo muri 94. Arabasaba rero ko bakimara kumva iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro cyangwa se bakamumenyesha aho baherereye muri iki gihe. Mundanikure arabamenyesha kandi ko umukecuru wabo akiriho akaba abakumbuye cyane. Ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko Mugisha Jean na mushiki we Mukakarisa Dative bitabye Imana bazize uburwayi.

2. Dukulikijeho ubutumwa bwa Ntaganda Sylvestre afatanyije na Mukanyangezi Marcelline, Hategekimana Godebelita, Uwimana Jozelina na Ntamakemwa Pasikaziya, bakaba bataravuze aho batuye muri iki gihe, bararangisha Nsengiyumva Jean Pierre na Nsabimana Paterne, bakaba bavuga ko bashobora kuba bari mu gihugu cya Centre-Africa cyangwa se Congo-Brazzaville. Barabasaba ko bakimara kumva iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro cyangwa se bakababwira aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kuzifashishe imiryango mpuzamahanga ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix-Rouge ikabafasha gutahuka. Ntaganda n’abo bafatanyije gutanga iri tangazo bararangiza ubutumwa bwabo basaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazi kubibamenyesha.

3.Tugeze ku butumwa bwa Ruvugiro Augustin utuye ku murenge wa Ngoma, akagari ka Uwingabo, akarere ka Rusenyi ararangisha Ndahimana, mwene Rwamihigo Danyeli, Mukakinani Savera n’abana be Eliyana, Saverina na Sara; bose bakaba barahunze muri 94 berekeza iyo mu cyahoze cyitwa Zayire. Arakomeza abasaba ko babaye bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo ararangisha yabibamenyesha. Ruvugiro Augustin ararangiza ubutumwa bwe asuhuza inshuti n’abavandimwe bari I Kigali ngo ndetse n’ahandi.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Nyirahirwa Marie Claudine utuye mu karere ka Gikonko, mu cyahoze ari komine Muyaga, akagari ka Kabumbwe, umurenge wa Munopfu, intara ya Butare ararangisha murumuna we witwa Nyirahabineza Kolotilida baburaniye I Walekale ho mu cyahoze cyitwa Zayire, mu mwaka w’1997. Aramusaba rero ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Nyirahirwa arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko we, umwana we witwa Gahunga ndetse n’umukecuru we bageze mu Rwanda amahoro. Aboneyeho rero kumusaba ko nawe yatahuka akabasanga. Ngo azifashishe imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa ingabo mpuzamahanga z’umuryango wa MONIC.

5. Dukulikijeho ubutumwa bwa Mukashirumwaga Siperansiya utuye muri serire Birambi, segiteri Gitwa, komine Mabanza, perefegitura Kibuye aramenyesha abana be Niyomugabo Martin, Nyirabashyirahamwe Rasheri, Mpozemenshi Leonidas na Ugirirabimo Marie Claire. Mukashirumwaga avuga ko baherukanira I Surungi, nyuma baje kuburanira I Shanji, mu cyahoze cyitwa Zayire. Arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko yageze mu Rwanda amahoro ari kumwe na Ngarambe Leonidas, Bihoyiki Miliyamu na Hakizimana. Ngo bose barabifuriza gutahuka bakimara kumva iri tangazo.

6. Tugeze ku butumwa bwa Safari Dieudonne utuye ku murenge wa Mparwe, akagari ka Gihaya, icyahoze ari komine Kamembe, intara ya Cyangugu ararangisha Nyandwi Theoneste wagiye ahunze intambara yo muri 94. Aramusaba ko akimara kumva iri tangazo ko yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Safari arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko aboyarikumwe nabo bose batahutse. Ngo mukuru we Kizungu Cyprien, murumuna we Secumi Vincent n’umukecuru we bose baracyariho kandi baramusuhuza cyane. Ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yabandikira cyangwa se agahitisha itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika abamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Nyirambabazi Esther utuye mu cyahoze ari komine Gishyita, segiteri Murangara, serire Rubyiro, perefegitura Gitarama aramenyesha umugabo we Twagirayezu Emmanuel, bakunze kwita Papa Clesence ko yageze mu Rwanda ari kumwe n’abana babiri Clesence na Clemence. Arakomeza ubutumwa bwe asaba uwo mugabo we Twagirayezu aho yaba ari hose ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iti tangozo azi uwo mugabo we yabimumenyesha.

8. Dukulikijeho ubutumwa bwa Uwigize Sylvie utuye ku murenge wa Karama, akagari ka Kinazi, akarere ka Ntongwe, intara ya Gitarama ararangisha Nyirimbibi Martin na Neretsabagabo Gilbert bari batuye mu karere ka Kanombe, umurenge wa Kanombe. Uwigize arakomeza avuga ko baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire. Arabasaba rero ko bakimara kumva iri tangazo bamumenyesha amakuru yaho n’aho baherereye m uri iki gihe. Ngo bashobora kumwandikira bakoresheje aderesi zikurikira. Izo aderesi ni Uwigize Sylvie, B.P. 96 Ruhango, Rwanda. Ararangiza ubutumwa bwe abasaba kandi kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Nzeyimana Fabien utuye ku murenge wa Munyove, akarere k’Impala, intara ya Cyangugu ararangisha Ngirababyeyi Edison, ukomoka mu ntara ya Kibuye, Nzaramba Athanase ukomoka mu karere k’Impala n’umuryango wa Nyiraminani Fausita; aba bose ngo bakaba baraburaniye mu cyaho cyitwa Zayire. Nzeyimana Fabien arabasaba ko babaye bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Aramenyesha kandi uwo Nzaramba Athanase ko ababyeyi batahutse ubu bakaba bari mu Rwanda. Ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo arangisha aho baherereye muri iki gihe kubibamenyesha.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG