Uko wahagera

Inama Iyobora Irak by'Agateganyo Yarateranye bwa Mbere - 2003-07-14


Inama iyobora Irak by’agateganyo yaraye iteranye bwa mbere.

Iyo nama igizwe n’abahagarariye amoko n’amadini menshi yo muri Irak yashyizeho umunsi mukuru wo kwibuka iyirukanwa rya Saddam Hussein tariki 9 z’ukwezi kwa 4 buri mwaka. Iyo nama kandi yanakuyeho iminsi mikuru yose ubutegetsi bwa Saddam Hussein bwari bwarashyizeho.

Iyo nama kandi igomba no gutangira kwiga ku itegeko nshinga rishya rizagenga Irak.

Hagati aho, umutwe uvuga ko ukorana na Al Qaida uvuga ko ari wo urimo kugaba ibitero ku basirikari b’Abanyamerika muri Irak, aho kuba abayoboke ba Saddam Hussein. Uwo mutwe watangarije muri video yanyuze kuri television Al Arabiya ku cyumweru ko uzagaba ibindi bitero mu minsi iri imbere.

Ibiro bya Perezida Bush hano i Washington byo bivuga ko abantu barimo gukabya ku kibazo cy’uko Bush yavuze mu ijambo rye ko Irak ngo yashatse kugura muri Niger uranium yo gukoramo intwaro za kirimbuzi kandi atari byo.

Umujyanama mukuru m’ubyumutekano, Condoleeza Rice, yaraye atangarije kuri television CNN ko kuba ayo magambo yaragumye mu ijambo rya Perezida Bush mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka bibabaje. Gusa ngo nta cyo bihindura ku ngingo y’uko guverinoma y’Amerika yacyekaga icyo gihe ko Irak yashakaga kugira gahunda yo gucura intwaro za kirimbuzi.

Mu kwezi kwa mbere Perezida Bush yagejeje ijambo ku Banyamerika avuga ko Irak ngo yarimo kugerageza kugura ubutare bwa uranium muri Niger kugira ngo ishobore gukora intwaro za kirimbuzi. Iryo jambo ryaheraga ku nyandiko yari yaturutse mu Bwongereza ibyemeza. Gusa ibiro bikuru bishinzwe iperereza muri Amerika, CIA, byari byamenyesheje ko iyo nyandiko itari iyo kwizerwa.

Umuyobozi wa CIA, George Tenet, yemeye ko ari we wafashe icyemezo cyo kurekera iby’iyo uranium yo muri Niger mu ijambo rya Perezida Bush. Gusa Senateri Carl Levin mu ishyaka ry’abaharanira demokarasi arimo gusaba anketi zuzuye ku makuru y’ubutasi yose ibiro bya perezida Bush byagendeyeho m’ugufata icyemezo cyo gutera Irak.

Hagati aho, iperereza rishya rirerekana ko Abanyamerika benshi barimo kugabanya ikizere bagiriraga Perezida Bush m’ukuntu ahangana n’ikibazo cya Irak.

Ku wa 6 ni bwo ikinyamakuru News Week cyo muri Amerika cyashyize ahagaragara iryo perereza ryerekana ko Perezida Bush amaze gutakaza amanota agera kuri 12 ku kibazo cy’icyizere Abanyamerika bamugirira kuva mu kwezi kwa gatanu.

Iryo perereza ryakorewe kuri telefoni mu bantu 1000 ryerekana ko 39% by’ababajijwe batemera uko Perezida Bush yitwara ku kibazo cya Irak. Muri iryo perereza kandi 38% by’ababajijwe bavugaga ko ngo bumva abategetsi b’Amerika barabeshye abaturage ku kibazo cya Irak ku bwende.

Iryo perereza riravugwa mu gihe Abategetsi b’Amerika barimo gushinjwa kuba barakabirije amakuru y’ubutasi ku ntwaro za kirimbuzi za Irak kugira ngo babone uko batera icyo gihugu.

Iryo perereza rya News Week ryanagaragaje kandi ko umubare w’abifuza ko Perezida Bush akomeza kuyobora Amerika wenda kungana n’uwabatakimushaka. 47% baracyamushaka mu gihe 46% batifuza ko yahabwa indi mandat.



Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG