Uko wahagera

Liberia: Abarwanya Ubutegetsi ngo Bazarwanya Ababungabunga Amahoro - 2003-07-12


Abarwanya ubutegetsi bwa Liberia bavuga ko bazarwanya abasirikari bose bazoherezwa kubungabunga amahoro mu gihugu cyabo Perezida Charles Taylor ataregura.

Umutwe Liberians United for Reconciliation and Democracy - ari na wo ukomeye cyane muri Liberia - uvuga ko uzakira neza abo basirikari, kand ko wifuza ko muri bo habamo n’abasirikari b’Abanyamerika.

Uwo mutwe uvuga ariko ko abo basirikari nibagera muri Liberia Charles Taylor agihari atazemera kurekura ubutegetsi.

Umutwe LURD uvuga ko abo basirikari nibaramuka bageze muri Liberia badategereje ko Perezida Taylor agenda na bo bazarwanywa.

Perezida Taylor we avuga ko azahungira muri Nigeria ari uko mu gihugu cye hageze abasirikari bo kubungabunga amahoro.

Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.

Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG