Uko wahagera

Sudani Irashinja Amerika Impanuka y'Indege  Yahitanye 115 - 2003-07-09


Muri Sudani haraye habaye impanuka y’indege yahitanye abantu 115 nibura.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani, Musfata Osman Ismail, arashinja iyo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ngo yabaye kubera ibihano Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zarafatiye Sudani. Iyo ndege ngo yabuze ibyuma byo gusimbura ibyari bishaje kubera ibyo bihano.

Kugeza ubu nta cyo abategetsi bo muri Amerika bari batangaza kuri iyo mpanuka.

Ejo ku wa kabiri mu gitondo indege y’isosiyete Sudan Airways yahanutse hashize iminota mikeya gusa ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Port Sudan, mu majyaruguru y’uburasirazuba, yerekeza mu murwa mukuru Khartoum.

Iyo ndege ngo yagerageje kugaruka ku kibuga ariko igwa isigaje ibirometero bikeya ngo igere ku kibuga. Imirambo y’abari muri iyo ndege yahise ishyingurwa mu mva imwe mu mugi wa Port Sudan.

Mu bapfuye harimo n’umusirikari mukuru mu ngabo za Sudani zirwanira mu kirere, hamwe n’umudepite. Mu bapfuye kandi harimo n’abanyamahanga 7 nibura, harimo Abashinwa n’Abanya Ethiopia.

Impanuka y’iyo ndege yahitanye abantu bose, uretse umwana umwe w’umuhungu. Uwo mwana we ngo yavunitse akaguru.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG