Uko wahagera

Mu Burundi Imirwano Iracyavugwa Hafi y'i Bujumbura - 2003-07-09


Imirwano ikarishye yaraye yongeye kuvugwa hafi y’i Bujumbura mu Burundi.

Abantu basaga 25 bamaze kugwa mu gitero cya FNL PALIPEHUTU mu karere ka Musaga, mu majyepfo ya Bujumbura.

FNL PALIPEHUTU ivuga ko ibyo bitero ngo bigamije kwotsa igitutu guverinoma ya Perezida Domitien Ndayizeye kugira ngo ishyikirane na yo .

FNL PALIPEHUTU ni wo mutwe wa kabiri w’abahutu barwanya ubutegetsi bwo mu Burundi. Kugeza ubu FNL yanze gusinya amasezerano y’agahenge na guverinoma y’i Bujumbura mu mpera z’umwaka ushize.

Mu kwezi kwa kane ni bwo Perezida Pierre Buyoya yahereje ubutegetsi Perezida Domitien Ndayizeye nk’uko amasezerano y’Arusha muri 2000 yabiteganyaga.

Intambara yo mu Burundi imaze imyaka isaga 10 ishyamiranije igisirikari cyaho cyiganjemo Abatutsi n’imitwe y’Abahutu ikirwanya. Iyo mirwano imaze guhitana abantu basaga ibihumbi 300.

Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG