Uko wahagera

Rwanda: Perezida Kagame ni we Mukandida w'Amashyaka Yose - 2003-07-06


Kongere ya y’ishyaka FPR yabaye ku wa 6 yemeje Paul Kagame nk’umukandida w’iryo shyaka. Paul Kagame yiyamaje muri iryo shyaka wenyine kuko nta wundi wifuje guhangana na we.

Nyuma y'iyo kongere amashyaka PDC na UDPR, na yo akaba yarateranye, yunze mu rya PDI, PSD na PL, agira Perezida Kagame umukandida wayo.

Icyakora PDC na UDPR ngo iyo FPR itora undi mukandida utari Kagame na yo yari kwishyiriraho abayo bakandida. Ayo mashyaka yombi avuga ko ngo adashyigikiye Paul Kagame nk'umunyamuryango wa FPR.

Mu kiganiro Paul Kagame yagiranye n'abanyamakuru agitorerwa kuba umukandida yavuze ko aramutse atowe ataheza andi mashyaka mu buyobozi. Na ho ku mpungenge z'abandi bakandida Faustin Twagiramungu, Jean Nepomscene Nayinzira na Dr Theoneste Hategekimana z’uko abantu batinya kubasinyira kubera ubwoba, Prezida Kagame ngo ibyo nta shingiro bifite; ahubwo ahubwo ngo ni urwitwazo. Hagize uhutaza umutekano wabo ngo yabihanirwa n'inzego zibishinzwe. Perezida Kagame ngo kwihitiramo icyo bagomba gukora na yo ni demokarasi.

Abo bakandida bandi bakomeje gusaba Perezida Kagame kwongera igihe cyo kwiyamamaza amatora ntabe tariki ya 25 kanama nk'uko biteganijwe. Akaba avuga ko bose babonye umwanya wo kwitegura.

Amahanga yo akomeje gusaba ko hakubahirizwa ukwishyira ukizana muri bihe amatora yegereje. Ku munsi wo kwibohoza Prezida Paul Kagame yavuze ko na yo yagombye kubanza guha kwishyira ukizana abo abyigisha.

Kuva aho Perezida Kagame atangiweho umukandida hirya no hino mu gihugu batangiye kumwamamaza. Ku munsi abategarugori bizihirijeho uruhare bahawe mu itegeko nshinga baririmbye bavuga ko bazamutora. K’umupira wa Ghana n'u Rwanda i Kigali abafana bishimiraga intsinzi , bakongeraho ko bazatora Kagame. Ubu basigaye bamwita "muzehe wacu".



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG