Uko wahagera

AMATANGAZO 06 29 2003 - 2003-06-30


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira Mukankamira Vilijiniya utuye ku murenge wa Rugamba, akarere ka Kayove, intara ya Gisenyi; Nyaminani Anastase utuye mu kagari ka Kigogo, umurenge wa Kabare, akarere ka Muhazi, intara ya Kibungo na Ntamabyariro Esron utuye ku murenge wa Bushenge, akagari ka Gasumo, akarere ka Impala, intara ya Cyangugu Kanywabahizi Saleh utuye ku murenge wa Kigarama, akagari k Rwampala, akarere ka Rwampala, intara ya Kigali; Umuryango wa Munyakazi Ananie utuye mu karere ka Kaduha, ahahoze hitwa komine Kirembo, intara ya Cyangugu na Mukansanga Makulata utuye ku murenge wa Rugaragara, akagari ka Rubumba, akarere ka Itabire, intara ya Kibuye, Pasteur Wakana Michel utuye ku murenge wa Tyazo, akagari ka Kibogora, akarere ka Nyamasheke, intara ya Cyangugu; Mukareta Josephine utuye ku murenge wa Nyaruhondo, akagari ka Kanjongo, akarere ka Nyamasheke, intara ya Cyangugu na Edouard Karekezi ubarizwa muri paroisse St. Paul, region ya Likouala, akaba akoresha aderesi zikurikira. B.P. 30 Impfondo, Brazzaville, Congo.

1. Duhereye ku butumwa bwa Mukankamira Vilijiniya utuye ku murenge wa Rugamba, akarere ka Kayove, intara ya Gisenyi ararangisha Nyiranzanyayo Consolee na Nkinamubanzi Ceveliyani bahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire . Arabamenyesha ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Mukankamira arabasaba ko babaye bakiriho bakoresha uko bashoboye bakabamenyesha amakuru yabo n’aho baba baherereye muri iki gihe. Ngo bazifashishe radiyo Ijwi ry’Amerika. Ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha kandi ko Karekezi Emmanuel, Gakuru Mariko, Sinzabakwira Damiyani na Mvuyekure Visenti babatashya cyane.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nyaminani Anastase utuye mu kagari ka Kigogo, umurenge wa Kabare, akarere ka Muhazi, intara ya Kibungo aramenyesha Habimana Binestor uba muri Congo-Brazzaville ko itangazo yahitishije yaryumvise. Aboneyeho na none kumumenyesha ko we, umukecuru, Butare Emmanuel bari mu rugo na mushiki we Nyiramana, Mukamusoni na Mukarulinda bo bari mu Mutara. Ngo umusaza yitabye Imana mu mwaka w’1997 nabo Esitera yitaba Imana mu mwaka wakulikiyeho w’1998. Nyaminani arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko Rutayisire Ignace w’I Gikaya yatahutse, akaba anamusuhuza kandi anamwifuriza gutahuka. Ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo kandi anamumenyesha ko bagituye aho bari batuye, usibye ko begeye umuhanda.

2. Tugeze ku butumwa bwa Ntamabyariro Esron utuye ku murenge wa Bushenge, akagari ka Gasumo, akarere ka Impala, intara ya Cyangugu ararangisha murumuna we Nsengumuremye Emmanuel wabaga mu cyahoze cyitwa Zayire, mu nkambi ya Nyangezi ya I. Aramusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yamumenyesha amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko umuryango umusuhuza cyane, ko ababyeyi bakiriho bose, murumuna wabo Nshimiyuimana, mushiki wabo Mukantari Agnes, Ukurikiyimfura Anatani na Karwoga Budesiyana bose baraho kandi bamusuhuza cyane. Ntamabyariro ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo azifashishe imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se Umuryango Mpuzamahanga wa Croix Rouge.

4. Tugiye gukomereza ku butumwa bwa Kanywabahizi Saleh utuye ku murenge wa Kigarama, akagari ka Rwampala, akarere ka Rwampala, intara ya Kigali aramenyesha umudamu we Njanjure Tatu uri ahitwa Tebero, ho mu cyahoze cyitwa Zayire ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo. Arakomeza amumenyesha kandi ko agomba kuzana n’abana bose bari kumwe. Abo bana akaba ari Nyirahategekimana Faida, Nsengiyumwa Hussen bakunze kwita Biromo, Uzamushaka Shemusa. Ngo yamenye ko Madina Uwamahoro yitabye Imana, akaba yarifatanije nabo mu kababaro. Ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwifashishe imiryango ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ikabafasha gutahuka.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Umuryango wa Munyakazi Ananie utuye mu karere ka Kaduha, ahahoze hitwa komine Kirembo, intara ya Cyangugu urarangisha umwana wabo Seneza Alexis wahoze mu nkambi ya Rubilizi, mu cyahoze cyitwa Zayire. Uwo muryango urakomeza umumenyesha ko abo bari kumwe ubu batahutse bakaba barageze mu Rwanda amahoro. Ngo Nzamwita yahageze mu kwa 9, 2002. Baramumenyesha kandi ko Karoli n’umugore we ubu batuye mu Bugesera. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iti tangazo azi uwo barangisha yabimumenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Mukansanga Makulata utuye ku murenge wa Rugaragara, akagari ka Rubumba, akarere ka Itabire, intara ya Kibuye ararangisha umugabo we Mutwa Thomas n’abana Byigero Laurent, Nsanzabaganwe Lambert na Mashikano Alfred. Bose ngo bakaba baraburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire, mu nkambi ya Kabira muri 97. Mukansanga avuga ko amakuru yanyuma yabo aheruka yamumenyeshaga ko baba bari ahitwa I Gatovu ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Arakomeza rero abamenyesha ko ari mu Rwanda, akaba atuye aho bahoze batuye. Arabasaba ko bakimara kumva iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo bazisunge imiryango mpuzamahanga ishinzwe gucyura impunzi nka HCR ibafashe gutaha.

Abifuza kutwandikira aderesi zacu ni VOA Africa Division, Kirundi-Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Pasteur Wakana Michel utuye ku murenge wa Tyazo, akagari ka Kibogora, akarere ka Nyamasheke, intara ya Cyangugu ararangisha Kavaruganda Venant ushobora kuba ari mu gihugu Centre Afrique. Aramusaba ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka mu Rwanda ngo kuko umugore we ndetse n’abana bageze mu Rwanda kandi bakaba bari amahoro. Ngo aramutse ashatse kumwandikira amumenyesha amakuru ye n’aho yaba abarizwa muri iki gihe, yakoresha aderesi ikulikara. Pasteur Wakana Michel, B.P. 31 Cyangugu, Rwanda.

8. Tugeze ku butumwa bwa Mukareta Josephine utuye ku murenge wa Nyaruhondo, akagari ka Kanjongo, akarere ka Nyamasheke, intara ya Cyangugu ararangisha Uwimana Petronile baherukana ari mu kigiro cy’imyaka 18. Aramusaba rero ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka mu Rwanda ngo kuko ari amahoro cyangwa se akabamenyesha amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Ngo abo yasize mu Rwanda baraho bose usibye se witabye Imana. Mukareta ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwifashisha imiryangno mpuzamahanga ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix rouge ikabafasha gutahuka. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo ararangisha yabimumenyesha.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa Edouard Karekezi ubarizwa muri paroisse St. Paul, region ya Likouala, akaba akoresha aderesi zikurikira. B.P. 30 Impfondo, Brazzaville, Congo aramenyesha Mukeshimana Evaste, Nsanzabandi Joseph, Ezira, Mukarugweiza Victoire, Murekezi Sylver na Munyaneza Aloys ko araho hamwe n’umuryango we. Arabamenyesha kandi ko Uwiragiye Geneveva na Mukeshimana Evasta babasuhuza cyane. Edouard Karekezi ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko bamwandikira kuri aderesi yavuze haruguru bamumenyesha amakuru yabo muri iki gihe. Ngo n’umugiraneza waba yumvise iri tangazo azi abarivuzwemo yabibamenyesha.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG