Uko wahagera

Abategetsi ba Zimbabwe n'Amerika Baraterana Amagambo - 2003-06-26


Minisitiri w’itangazamakuru wa Zimbabwe, Jonathan Moyo, yashinje sekereteri wa leta Colin Powell kuba ngo yaratangaje ibinyoma ku bibazo by’ubukungu na poritiki muri Zimbabwe.

Iyo mvugo irakurikira inyandiko ya Colin Powell mu kinyamakuru The New York Times yavugaga ko Zimbabwe yabaye igihugu kigeze k’ubuce nk’imbagwa, kandi ibyo byabaye ku ngoma ya Perezida Mugabe. Miriyoni z’Abanyazimbabwe ngo barashonje kubera porogaramu zo gusaranganya amasambu za guverinoma ye.

Muri iyo nyandiko kandi Colin Powell yanavuze ko Zimbabwe isigaye ibangamiye umutekano w’akarere irimo, anasaba abaturanyi ba Zimbabwe kwumvisha Perezida Mugabe ko agomba kwumvikana n’abatavuga rumwe na we mbere y’andi matora.

Minisitiri Jonathan Moyo avuga ko inyandiko ya Colin Powell yongeye kwerekana ko Abanyamerika bavuga ukuri iyo bemeza ko Colin Powell ngo ahora yikiriza indirimbo z’abo akorera, yirengagije kurenganura abatari abazungu.

Aho kunenga porogaramu zo gusaranganya amasambu za Mugabe, Colin Powell ahubwo ngo yagombaga gusaba guverinoma ya Zimbabwe kwaka abazungu baho andi masambu kugira ngo ahabwe aba’hinzi b’abirabura.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG