Uko wahagera

OMS ngo Urukingo rwa SARS  Ruracyari Kure - 2003-06-20


.

Abashakashatsi bo muri Afurika y’Epfo bavuga ko bitegura kugerageza bwa mbere urukingo rw’ubwoko bwa SIDA bwibasira amajyepfo y’Afurika by’umwihariko.

Umuyobozi w’abo bashakashatsi, Glenda Gray, yaraye atangaje ko urwo rukingo ruzageragerezwa bwa mbere ku bantu 96 badafite agakoko ka SIDA bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no muri Afurika y’Epfo. Abo bantu ngo ni bo bemeye ku bwende bwabo kugeragerezwaho urwo rukingo.

Mu byumweru bikeya ngo ni bwo urwo rukingo ruzageragerezwa bwa mbere ku bari muri Amerika.

Igeragezwa ry’urwo rukingo nirigenda neza mu kiciro cya mbere, ngo hazabaho n’ibindi byiciro 2 byo kurugerageza.

Ibyo ayo magerageza azageraho ngo bitegerejwe mu gihe cy’imyaka 2. Bigenze neza kandi urukingo rwatangira gukoreshwa ku bantu benshi ngo rwazaba rubonetse mu gihe cy’imyaka 10.

Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG