Uko wahagera

Muri Liberia Biteze Agahenge Vuba - 2003-06-15


Muri Liberia biteze agahenge mu mirwano kuri uno wa mbere.

Ibyo biratangazwa n’umukuru mu ntumwa z’abashyikirana muri Ghana, Abdulsalami Abubakar wahoze ayobora Nigeria.

Ku wa 6 nijoro Abubakar yatangaje ko abarwana bose muri LIberia bashoboye kwumvikana ku bibazo byinshi bikomeye.

Ubundi agahenge kagombaga kuba kasinywe ku wa 6 ushize iyo imitwe 2 irwanya guverinoma ya Perezida Charles Taylor itisubiraho, ivuga ko agahenge ngo kari gushoboka gusa ari uko Perezida Taylor yeguye, hakajyaho guverinoma y’inzibacyuho.

Abarwanya guverinoma ya Taylor banasaba kandi ko muri Liberia hakoherezwayo ingabo mpuzamahanga ziyobowe n’Abanyamerika kugira ngo zikurikirane ako agahenge kajyaho gakurikizwa.

Perezida Taylor we yamaze gutangaza ko nta mugambi wo kwegura afite kugeza igihe mandat ye izashirira mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha. Perezida Taylor avuga ko abamurwanya ngo ari abagizi ba nabi barenze ihaniro. Intambara n’imvururu kandi ngo bizarushaho kwiyongera navanwa k’ubutegetsi imburagihe.

Nta we uzi ariko niba ibyo bizabuza imitwe ibiri irwanya Charles Taylor, ari yo Liberians United for Reconciliation and Democracy, n’undi mutwe witwa Model, gukomeza gushaka guhirika guverinoma ya Liberia. Iyo mitwe ubu iri mu nkengero z’umurwa mukuru Monrovia aho ishobora gutera buri saha.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG