Uko wahagera

AMATANGAZO 06 15 03 - 2003-06-14




Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry'Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira Umuryango wa Shishi Patrice na Donatilla Harelimana uri mu Rwanda ariko ukaba utaravuze neza aho waba uherereye; Havugimana Juvenal uri mu gihugu cy'Ubufaransa, akaba akomoka mu Kabyaza, komine Nkuli, perefegitura ya Ruhengeri na Nyirabikari Josephine utuye Nyaminaga, segiteri yitwaga Matongo, komine Mugesera, ubu akaba ari ku murenge wa Kibare, akarere ka Mirenge, Mukamakombe Geneviyeva utuye mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Nyamasheke, akagari ka Murwa, intara ya Cyangugu; Kantamage Athanasie utuye ku murenge wa Nyamasheke, akagari ka Murwa, akarere ka Nyamasheke, intara ya Cyangugu n' umuryango wa Ndayisaba Aloys na Ugirumurera Thaciana utuye mu Ntara ya Kibuye, ahahoze ari komine Bwakira, segiteri Mugunda, Centre Rugabano, Nyirabunani Sezaliya utuye mu cyahoze ari komine Kirambo, umurenge wa Tyazo, selire Kagarama, perefegitura Cyangugu, Joseph Batsinda utaravuze aho aherereye muri iki gihe na Jabo joseph utuye mu ntara ya Kigali y'umujyi, akarere ka Gikondo, ariko ubu akaba ari mu gihugu cy'Ubudage.

1. Duhereye ku butumwa bwa'umuryango wa Shishi Patrice na Donatilla Harelimana uri mu Rwanda ariko ukaba utaravuze neza aho waba uherereye urarangisha abana babo Rwigema Damascene, Mukamutegeye Pelagie, Karemangingo Andre, Twagirayezu Emmanuel, Itangishaka Claudine bakundaga kwita Makecuru na Ikimpaye Vestine, bose bakaba baraburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire muri 96. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo ubamenyesha ko abo kwa se wabo ubu batahutse bakaba bari amahoro. Urarangiza ubasaba aho bari bari hose ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

2. Dukulikijeho ubutumwa bwa Havugimana Juvenal uri mu gihugu cy'Ubufaransa, akaba akomoka mu Kabyaza, komine Nkuli, perefegitura ya Ruhengeri ararangisha murumuna we Munyaziboneye Michel. Aramusaba ko akimara kumva iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n'aho aherereye muri iki gihe akoresheje aderesi zikurikira: Havugimana Juvenal, Avenue Jean Zay, 45000 Orleans, France. Ashobora kandi no guhitisha itangazo kuri radiyo Ijwi ry'Amerika cyangwa se kuri BBC Gahuzamiryango.

3. Tugeze ku butumwa bwa Nyirabikari Josephine utuye Nyaminaga, segiteri yitwaga Matongo, komine Mugesera, ubu akaba ari ku murenge wa Kibare, akarere ka Mirenge ararangisha umuryango wa Kabanda na Mukamuhigirwa Annonciata bakundaga kwita Nyirabahashyi, akaba yari atuye I Kanege, mu karere ka Kigarama, nyuma bakaza guhungira mu cyahoze cyitwa Zayire mu w'1994. Arawumenyesha ko araho kandi akaba awusaba kwihutira gutahuka ukimara kumva iri tangazo. Ngo babishoboye babamenyesha amakuru yaho n'aho baherereye muri iki gihe bifashishije radiyo Ijwi ry'Amerika.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Mukamakombe Geneviyeva utuye mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Nyamasheke, akagari ka Murwa, intara ya Cyangugu aramenyesha umugabo we Ngirinshuti Silas wasigaye I Karenge, zone ya Walekare, mu cyahoze cyitwa Zayire ko yageze mu Rwanda amahoro ari kumwe n'abana Ngendonziza Venuste na Adela Uwitonze. Mukamakombe arakomeza kandi ubutumwa bwe amumenyesha ko yabyaye undi mwana ageze mu Rwanda, akaba yitwa Uwimana. Ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n'undi wese waba yumvise iri tangazo azi uwo mugabo we Ngirinshuti Silas yabimumenyesha.

5. Dukulikijeho ubutumwa bwa Kantamage Athanasie utuye ku murenge wa Nyamasheke, akagari ka Murwa, akarere ka Nyamasheke, intara ya Cyangugu ararangisha umugabo we Birasinyenzi Yozefu baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire. Arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko yageze mu Rwanda amahoro ari kumwe n'abana Domitila Mukamwiza, Marita Mukanduhura na Chantal Niyizurugero; ngo yari kumwe kandi hamwe n'abakazana be ndetse n'abuzukuru be. Kantamage aramusaba rero ko yakwihutira gutahuka hamwe n'abana yasigaranye akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko inshuti n'abavandimwe bose bamutashya cyane.

6. Tugeze ku butumwa bw'umuryango wa Ndayisaba Aloys na Ugirumurera Thaciana utuye mu Ntara ya Kibuye, ahahoze ari komine Bwakira, segiteri Mugunda, Centre Rugabano uramenyesha umuhungu wabo witwa Niyoyita Francois ubarizwa muri Congo-Kinshasa, ahitwa I Katanga ko nyina, barumuna be Deogratias, Fidele, Dominique na Nrakirutimana Samuel bageze mu Rwanda amahoro bakaba bari mu rugo. Uwo muryango uramusaba rero ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Urarangiza ubutumwa bwawo umumenyesha ko Philemon Twagirayezu bitaga Methode amutashya cyane kandi akaba amwifuriza gutahuka.

Abifuza kutwandikira aderesi zacu ni VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Nyirabunani Sezaliya utuye mu cyahoze ari komine Kirambo, umurenge wa Tyazo, selire Kagarama, perefegitura Cyangugu ararangisha umwana we witwa Habumugisha bakundaga kwita Mohamed. Nyirabunini avuga ko uwo mwana we yabanaga na se Nzayibwami Yeremiya mu Gatare, umurenge wa Birembo. Arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko mushiki we Mukandayisenga, nyirarume Ntayundi, Nturanyenabo, ba nyina wabo Ndemeye na Nyirabambali na nyirakuru Alodiya Mukankera bose bamutashya cyane. Ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

8. Dukulikijeho ubutumwa bwa Joseph Batsinda utaravuze aho aherereye muri iki gihe ararangisha murumuna we Ndamage Callixte ukomoka muri komine Mubuga, perefegitura ya Gikongoro. Joseph Batsinda avuga ko uwo murumuna we yaburiye mu cyahoze cyitwa Zayire, ubu akaba ashobora kuba ari mu gihugu cya Congo-Brazzaville. Arakomeza amusaba ko akimara kumva iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamugezaho amakuru ye n'aho yaba aherereye muri iki gihe yifashishije radiyo Ijwi ry'Amerika. Ngo n'undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi aho uwo arangisha ari yabimumenyesha.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Jabo joseph utuye mu ntara ya Kigali y'umujyi, akarere ka Gikondo, ariko ubu akaba ari mu gihugu cy'Ubudage arasaba mushiki we witwa Ukwishatse Honoline baburanye muri 94 ko niba akiriho yamumenyesha amakuru ye n'aho yaba aherereye muri iki gihe. Ashobora kumwandikira akoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi za e-mail zikurikira. Izo aderesi akaba ari jajos1@yahoo.fr cyangwa akamuhamagara kuri telefone akoresheje nimero zikurikira: 49174 802 54 77. Jabo abaye ashimiye n'undi mugiraneza wese waba azi uwo mushiki we akaba yumvise iri tangazo ko yabimumenyesha.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG