Uko wahagera

Perezida Charles Taylor wa Liberia Arashinjwa Ibyaha byo mu Ntambara - 2003-06-04


Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho Sierra Leone rwahamije Perezida Charles Taylor wa Liberia ibyaha byo mu ntambara byakorewe muri Sierra Leone.

Urwo rukiko rwabitangaje ejo ku wa 3 mu gihe Perezida Taylor yari muri Ghana mu mishyikirano y’amahoro n’imitwe 2 imurwanya.

Abashinjacyaha b’urwo rukiko bavuga ko basabye abategetsi ba Ghana gufata Perezida Taylor atarava muri Ghana.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ghana, Nana Akufo Addo, we arabihakana, avuga ko guverinoma y’igihugu cye itigeze isabwa k’umugaragaro gufata Taylor no kumushyikiriza urwo rukiko.

Icyakora imihango yo gutangiza imishyikirano n’abamurwanya ikirangira, Perezida Taylor yahise asubira muri Liberia igitaraganya.

Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye muri Sierra Leone rushinja Perezida Taylor kuba ari we wahaga intwaro umutwe Revolutionary United Front warwanyaga guverinoma ya Sierra Leone kugera muri 2001. Uwo mutwe ngo wamurihaga diamant.

Mbere yo gusubira i Monrovia, Perezida Taylor yatangaje ko azegura ku mwanya we mu kwezi kwa mbere kugira ngo Abanyaliberia bashobore kwitorera ubundi buyobozi bw’inzibacyuho. Perezida Taylor ngo nta bwo azaba umukandida muri ayo matora.

Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG