Uko wahagera

Rwanda: Urubyiruko Nyafurika Rwiyemeje Kurwanya SIDA - 2003-06-04


Ishyirahamwe ry’urubyiruko nyafurika rirwanya SIDA, PAYA mu magambo ahinnye y’Icyongereza, ryahawe i kicaro i Kigali.

Iryo shyirahamwe ryashyizweho n’inama y’urubyiruko rwo mu bihugu by’Afurika yari yateraniye i Kigali. Rigamije gufasha andi mashyirahamwe y'urubyiruko arwanya SIDA muri Afurika, cyane cyane m’ugushyiraho ingamba zihamye mu kurwanya iyo ndwara.

Inama y’urubyiruko i Kigali yakurikiraga iyari iherutse kubera i Lusaka muri Zambiya, ari na yo yari yifuje ko hajyaho urwego nyafurika rw'urubyiruko rugamije kurwanya icyorezo cya SIDA.

Mu nama y’i Kigali kandi banatoye abazayobora PAYA. Prezida wayo akomoka mu gihugu cya Tanzaniya. Abamwungirije babiri umwe akomoka mu Rwanda, undi muri Mali. Umunyamabanga mukuru ni uwo mu Burundi, mu gihe umubitsi ari uwo muri Nigeria.

Insanganyamatsiko y’inama y’urubyiruko nyafurika i Kigali yasabaga urubyiruko guharanira ubuzima buzira umuze, inzitizi ya mbere mu rubyiruko nyafurika ikaba ari indwara ya SIDA. Muri iyo nama byagaragaye ko ubukene n'intambara biri mu byakwirakwije indwara ya SIDA muri Afurika. Imibare yatangajwe na Ministre w'ubuzima w'u Rwanda muri iyo nama igaragaza ko ibihugu biri munsi y'ubutayu bwa Sahara, birimo u Rwanda n'u Burundi, byugarijwe kurusha ibindi muri Afurika. Bitatu bya 4 by'urubyiruko rwanduye agakoko ka SIDA muri Afurika bikomoka muri ibyo bihugu.

Mu gitaramo cyashoje inama y’urubyiruko i Kigali, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yasabye ibihugu by'Afurika n'urubyiruko by'umwihariko guharanira ko rwagira uruhare mu nzego zifata ibyemezo. Ibyo yabitewe cyane cyane ni uko urubyiruko ngo ari rwo rugize umubare munini w’Abanyafurika.

Perezida Kagame yavuze ko byafasha m’ugukemura ibibazo byinshi, birimo kurwanya ubukene no kurwanya intambara, ngo kuko urubyiruko arirwo rukoreshwa cyane.

Prezida Kagame kandi na we yashimangiye ko intambara n'ubukene biri ku isonga y’impamvu zitumwa SIDA ikwirakwira mu rubyiruko.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG