Uko wahagera

Congo: Rurambikanye Hagati ya RCD Goma na RCD ML - 2003-06-04


Imirwano iravugwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu birometero 250 mu majyepfo y’umugi wa Bunia, hafi y’umupaka n’Urwanda na Uganda.

Iyo mirwano irabera hafi y’umugi wa Lubero, ikaba ishyamiranije ingabo z’umutwe RCD Goma na RCD ML byahoranye, ubu ukaba usigaye ukorana na guverinoma y’i Kinshasa.

RCD ML ivuga ko ngo yataye muri yombi abasirikari b’Abanyarwanda bakoranaga na RCD Goma. Abategetsi ba RCD Goma bashinja RCD ML kuba ngo bashyigikiwe n’ingabo za guverinoma y’i Kinshasa, n’Abahutu bakoze itsembatsemba mu Rwanda muri 1994.

Iyo mitwe yombi ihakana ibyo ishinjanya. Icyakora ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Congo, MONUC, zemeza ko abarwanyi b’iyo mitwe yombi bari mu majyaruguru y’umugi wa Lubero kandi amasezerano y’agahenge abibuza.

Imirwano y’i Lubero iravugwa mu gihe ingabo mpuzamahanga zisigaje iminsi mikeya gusa ngo zibe zisakaye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Congo kugira ngo zihoshe imirwano hagati y’Abahema n’Abalendu mu ntara ya Ituri. Abasirikari ba mbere bahategerejwe mu mpera z’iki cyumweru.

Abo basirikari uko ari 1400 bazaba bayobowe n’Abafaransa. Bazahabwa inshingano y’amezi 3 yo kugarura amahoro i Bunia nyuma y’imirwano hagati y’Abahema n’Abalendu yahitanye abantu basaga 400.

Abo basirikari kandi ngo bazanagoboka abaturage bo muri ako karere, babaha imfashanyo.

Ambasaderi w’Ubufaransa m’Umuryango w’Abibumbye, Jean Marc de la Sabliere, avuga ko ubutumwa bw’abo basirikari butagombye guhagararira k’ukugarura amahoro. Amahanga n’abo basirikari ngo bagombye no kwita ku bibazo bya poritiki byakurikiye intambara imaze kumara imyaka 5 ishyamiranije guverinoma n’imitwe ishyigikiwe n’ibihugu bituranye na Congo.

Ambasaderi de la Sabliere avuga ko icyo abo basirikari bazagera muri Congo mu cyumweru gitaha bazashyira imbere ari uko guverinoma y’inzibacyuho muri Congo yajyaho nk’uko impande zose zari zayumvikanyeho.

Ikindi umuntu yavuga kuri abo basirikari bazoherezwa Ituri, ni uko abenshi batanzwe n’umuryango w’ubumwe bw’i Burayi, bikaba ari ubwa mbere uwo muryango wemeye kwohereza abasirikari hanze y’i Burayi.

Muri abo 1400 Abafaransa bazatanga hafi 700. Abandi ngo bazava mu bindi bihugu byo muri uwo muryango. Canada, Afurika y’Epfo, Bresil na Ethiopia na byo ngo bizoherezayo abasirikari.

Ubufaransa buvuga ko buzaha abo basirikari indege z’intambara za mirage. Ubudage bwo ngo buzatanga imfashanyo z’imiti, bunatere inkunga m’ugutwara abo basirikari.

Muri ibi bihe umuryango w’ubumwe bw’i Burayi urimo gushyiraho ingabo zigizwe n’abasirikari bagera ku bihumbi 60 bazaba bashinzwe gutabara vuba hirya no hino ku isi, no gutangayo imfashanyo.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG