Uko wahagera

Togo: Perezida Eyadema ngo Yafifitse amatora - 2003-06-02


Muri Togo baraye bakoze amatora ya perezida wa repuburika. Muri ayo matora Perezida Gnassingbe Eyadema umaze imyaka 36ayobora icyo gihugu yongeye kwiyamamaza. Ahanganye n’abandi bakandida 4.

Amakuru ya mbere yerekeye ayo matora avuga ko atitabiriwe cyane. Aho yabaye icyakora ngo yabaye mu mutuzo.

Abari bemerewe gutora ejo bageraga kuri miriyoni 2 nibura. Hari aho ariko insoresore zigabije ibiro by’amatora kubera ko kwimwa amakarita yo gutora.

Bamwe mu bayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bamaze gusaba ko ayo matora aburizwamo kubera ko ngo Perezida Eyadema yafifitse ayo matora, ashaka kwiyibira amajwi.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG