Uko wahagera

Zimbabwe: Imyigaragambyo ya MDC ngo Izaba nta Kibuza - 2003-06-02


Muri Zimbabwe ishyaka MDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwaho rivuga ko rizakoresha imyigaragambyo rurenze ku mabwiriza y’urukiko aribibuza.

Morgan Tsivangarai uyobora iryo shyaka avuga ko amabwiriza y’urwo rukiko ngo nta shingiro afite. Ngo nta bwo yari asinye; ndetse ngo nta n’itariki yariho ubwo bayamushyikirizaga iwe ku wa 6 nimugoroba.

Tsivangarai avuga ko imyigaragambyo izakorwa muri iki cyumweru nk’uko byari biteganijwe, kandi ko ari we uza kuyobora imyigaragambyo ya mbere none ku wa mbere.

Tsivangarai asobanura ko iyo myigaragambyo ngo igamije gutunarika Perezida Mugabe kugira ngo yemere gushyikirana n’abatavuga rumwe na we ku bibazo bya poritiki n’ubukungu byugarije Zimbabwe muri ino minsi.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG