Uko wahagera

Intambara n'Ibyihebe ngo Yahitanye Uburenganzira bw'Ikiremwa Muntu - 2003-05-28


Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, Amnesty International, uvuga ko intambara yo kurwanya ibyihebe n’iterabwoba ngo yatumye uburenganzira bw’ikiremwa-muntu burushaho kwibasirwa hirya no hino ku isi.

Muri raporo yayo ya buri mwaka yasohotse ejo ku wa 3, Amnesty International ivuga ko intambara yo kurwanya iterabwoba n’ibyihebe yananiwe kwongera umutekano ku isi nk’uko byavugwaga igitangira.

Uburenganzira bw’ikiremwa-muntu ngo bwarushijeho kwibasirwa, amategeko mpuzamahanga aba impfabusa mu gihe amaguverinoma yo ngo nta cyo akibazwa; ibyo byose ngo bikaba byitirirwa intambara yo kurwanya ibyihebe.

Umuvugizi w’Amnesty International, Irene Khan, avuga ko ibintu byashoboraga gutuma isi yose ihaguruka umunsi umwe gusa mbere y’ibitero by’ibyihebe muri Amerika, ubu ngo byamaze kuba agasanzwe.

Irene Khan yatunze agatoki Leta Zunze Ubumwe z’Amerika by’umwihariko kubera ukuntu zifunga abakekwaho kuba ibyihebe zitabanje kubacira imanza. Irene Khan ngo ubu Amerika ihitamo ibice bimwe by’amategeko mpuzamahanga yubahiriza n’ibindi yirengangiza.

Mu gihe amahanga yose yari arangariye ibyaberaga muri Irak, uburenganzira bw’ikiremwa-muntu bwarimo bunegekazwa ahantu henshi nko mu Burundi, Cote d’Ivoire, Congo, Colombia, Chechenya, na Nepal.

Umuvugizi wa Departement ya Leta hano i Washington yamaganye ikinegu cy’Amnesty International, avuga ko ngo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigikomeye k’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu nka cyera, kandi ngo zitigeze zitezuka k’ukukuburwanaho kubera intambara n’ibyihebe.

Amnesty International yishimiye icyakora ko mu mwaka ushize hari ibyagezweho mu rwego rwo gukomeza uburenganzira bw’ikiremwa-muntu. Muri ibyo ngo harimo urukiko mpuzamahanga ruhana ibyaha.

Tubibutse ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziri mu bihugu bikeya ku isi bidashyigikiye cyangwa ngo byemere urwo rukiko.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG