Uko wahagera

Ariel Sharon ngo Si Byiza Kugundira Intara z'Abanyapalestina - 2003-05-28


Nibitungana, ba minisitiri b’intebe Mahmud Abbas w’Abanyapalestina na Ariel Sharon wa Israel bakabonana muri iki cyumweru, bizafasha Perezida George Bush gukoresha indi nama mu cyumweru gitaha hagati y’abo bagabo bombi na Perezida Bush ubwe.

Impamvu y’iyo nama ngo ni uko Perezida George Bush ubwe agize uruhare m’umugambi w’amahoro hagati ya Israel n’Abanyapalestina byarushaho kuwutiza ingufu.

Uwo mugambi w’amahoro umaze ukwezi kwose Perezida Bush awushyize aharagara. Gusa kugeza n’ubu nta ngingo yawo n’imwe yari yashyirwa mu bikorwa.

Icyakora guverinoma ya Israel yemeye uwo mugambi n’ubwo bamwe mu bayoboke b’ishyaka rya minisitiri Sharon bamunenga cyane kuba yarawameye.

Minisitiri Sharon we akomeje gutangaza ko ashaka koko gusinyana amasezerano y’amahoro n’Abanyapalestina.

Ku wa gatanu ushize Ariel Sharon yabwiye inteko ishinga amategeko y’igihugu cye ko gukomeza kuguma mu butaka bwa miriyoni 3.5 z’Abanyapalestina atari byiza, haba kuri bo, cyangwa kuri Israel ubwayo.



Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG