Uko wahagera

Thabo Mbeki ngo Abanyafurika Basigeho Kwicana - 2003-05-26


Perezida Thabo Mbeki w’Afurika y’Epfo arasaba Abanyafurika bose kwamagana ubwicanyi n’urwangano hagati y’amoko.

Ibyo Perezida Mbeki yaraye abitangaje mu mihango yo kwibuka imyaka 40 ishize umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ushinzwe, imihango yaberaga i Johannesburg.

Mu ijambo rye Perezida Mbeki yasabye ko icyo yise amadayimoni y’ubushyamirane hagati y’amoko. Perezida Mbeki yavuze ko Umunyafurika wica undi bidashobora kwemerwa.

Ku bwa Perezida Mbeki kandi Afurika ngo igomba kurwanya byimazeyo ubukene n’ubushomeri.

Ubu Perezida Mbeki ni we uyoboye umuryango Afurika Yibumbye wasimbuye uwo ubumwe bw’Afurika kuva muri 2001.

Tubibutse ko umuryango Afurika Yibumye washyizweho kugira ngo uteze imbere amajyambere n’ubukungu, demokarasi n’amahoro muri Afurika yose. Muri ino minsi Afurika y’Epfo ni yo iri ku isonga y’abasirikari b’uwo muryango babungabunga amahoro mu Burundi.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG