Uko wahagera

Urukiko rw'Arusha Rwabonye Undi Muyobozi - 2003-05-26


Urukiko mpuzamahanga rw’Arusha rwaraye rutoye undi muyobozi warwo, akaba umucamanza ukomoka muri Norvege witwa Erik Moese wakoreraga urwo rukiko kuva muri 1998.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Norvege ivuga ko umucamanza Erik Moese yatowe na bagenzi be bo mu rukiko rw’Arusha ejo ku wa mbere kugira ngo asimbure umunya Afurika y’Epfo Navanethem Pillay.

Mbere yo gukora m’urukiko rw’Arusha, Erik Moese yagize uruhare rukomeye m’ugushyiraho amategeko agenga uburenganzira bw’ikiremwa-muntu mu gihugu cye no mu muryango w’ubumwe bw’i Burayi.

Urukiko rw’Arusha rwashyiriweho guhana ibyaha by’itsembabwoko n’ibyibasira inyoko muntu byakorewe mu Rwanda muri 1994, bigahitana abantu bagera ku bihumbi 800.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG