Uko wahagera

Ethiopia: Abahanzi Bahagurukiye Kurwanya Inzara - 2003-05-26


Abacuranzi n’abaririmbyi bo muri Ethiopia baraye bakoresheje concerts zo gushaka amafaranga yo guhashya inzara yugarije benewabo bagera kuri miriyoni 14.

Abateguye iyo concert i Addis Abeba bizeye kuvanamo nibura miriyoni imwe y’amadolari azafasha m’ukugura imfashanyo z’ibiribwa.

Abategetsi ba Ethiopia bavuga ko ibibazo by’amapfa muri icyo gihugu muri ino minsi bishobora guteza inzara iruta iyahitanye Abanya Ethiopia bagera kuri miriyoni imwe muri 1984 na 1985.

Icyo gihe na bwo iyo nzara yahagurukije abacuranzi n’abaririmbyi mpuzamahanga muri concert yiswe “Live Aid”, basarura amamiriyoni menshi y’amadolari yakoreshejwe m’ukugura imfashanyo zo kwohereza muri Ethiopia.

Uwari wateguye iyo concert icyo gihe, uwitwa Bob Geldof wo muri Irlande, n’ubundi azagera muri Ethiopia muri iki cyumweru kugira ngo asure uturere twibasiwe n’amapfa mu burengerazuba bwa Ethiopia.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG