Uko wahagera

AMATANGAZO  05 11 2003 - 2003-05-08


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira Ndayambaje Donati utuye mu cyahoze ari komine Nyabikenke, serire Karambi, segiteri Kigwaguro; Kabandana Fulgence utuye mu ku murenge wa Mukoma, akagari ka Mukoma, akarere ka Nyamure, umurenge wa Butare na Mukafeza Maliyana utuye ku murenge wa Nyagihunika, akarere ka Nyamata, intara ya Kigali Ngali, Christine Niyishobora utuye muri serire Rugabano, segiteri Rsengesi, komine Bwakira, perefegitura Kibuye; Mukafeza Maliyana utuye ku murenge wa Nyagihunika, akarere ka Nyamata, intara ya Kigali Ngali na Theoneste Niyonsaba utuye ku murenge wa Nkanka, akagari ka Gitwa, akarere k’Impala, intara ya Cyangugu, Musabyimana Musabende Joyeuse wiga kuri Institut Superieur Medical de Goma akaba ariko ataravuze aho atuye muri iki gihe; Nyirantezimana Esabelle utuye ku murenge wa Mubumbano, akagari ka Mikingo, akarere ya Nyamasheke intara ya Cyangugu; Mugenzi Idi Radjabu wahoze atuye ku murenge wa Gahini, akagari ka Buyanja, akarere ka Rukara, intara ya Mutara, ubu akaba ari mu ngando I Rwankuba, mu karere ka Murambi, intara y’Umutara.

1. Duhereye ku butumwa bwa Ndayambaje Donati utuye mu cyahoze ari komine Nyabikenke, serire Karambi, segiteri Kigwaguro aramenyesha Habarurema Tadeyo wabaga I Kamina ho mu cyahoze cyitwa Zayire, mu mwaka w’2002 ko asabwe gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ndayambaje arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko Ndagije babanaga aho I Kamina ubu yatahutse akaba yarageze mu Rwanda amahoro. Ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Kabandana Fulgence utuye mu ku murenge wa Mukoma, akagari ka Mukoma, akarere ka Nyamure, umurenge wa Butare ararangisha Kabanda Jean Bosco bakundaga kwita Kibaya. Kabandana avuga y’uko baburanye mu mwaka w’1994 ubwo yahungaga yerekeza iyo mu cyahoze cyitwa Zayire, akajya mu nkambi ya Burongi. Kabandana arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko ubu ari mu Rwanda kandi akaba ari amahoro. Aramumenyesha kandi ko umukecuru we amusuhuza cyane kandi akaba na we araho; ko ari kumwe na Yankulije hamwe n’abana batatu. Arararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe yifashishije radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango.

3. Tugeze ku butumwa bwa Mukafeza Maliyana utuye ku murenge wa Nyagihunika, akarere ka Nyamata, intara ya Kigali Ngali aramenyesha Mutemberezi Pierre Celestin ubarizwa mu nkambi ya Kintele ho mu gihugu cya Congo-Brazzaville ko itangazo yahitishije kuri radiyo Ijwi ry’Amerika baryumvise kandi ko abo yarangishaga bariho kandi bakaba bari aho bari batuye mbere y’intambara, uretse Cangarayi Albert batazi amakuru ye na Mukashema Appolinarie witabye Imana ku ya 7 z’ukwa Gatanu, 1997. Mukafeza arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha kandi ko umwana w’uwo nyakwigendera asigaye aba mu Ruhengeri kwa Daniel. Ararangiza ubutumwa bwe amubaza niba yaba azi aho Sef Sibomana aherereye n’amakuru ye muri iki gihe. Ngo aramutse ahazi yabibamenyesha yifashishije radiyo Ijwi ry’Amerika.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Christine Niyishobora utuye muri serire Rugabano, segiteri Rusengesi, komine Bwakira, perefegitura Kibuye ararangisha Ntamushobora Felicien wabarizwaga mu cyahoze cyitwa Zayire, muri zone ya Uvira. Arakomeza amumenyesha ko we ubu yageze mu Rwanda akaba yarasanze imiryango yabo iraho kandi ngo ikaba imusuhuza cyane. Aboneyeho rero kumusaba ngo ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Christin Niyishobora arakomeza ubutumwa bwe kandi arangisha Hitiyaremye Augustin bakundaga kwita Papa Lionel, akaba na we yarabarizwaga mu cyahoze cyitwa Zayire, muri zone ya Warikare. Ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko na we yakwihutira gutahuka ngo kuko mu Rwanda ubu ari amahoro.

5. Dukulikijeho ubutumwa bwa Nyirankubito Felesita utuye ku murenge wa Mushirabwoba, akagari ka Maya, akarere ka Nkumba, intara ya Ruhengeri ararangisha umuhungu we Nasheri Sebatware Andereya ushobora kuba ari mu gihugu cya Congo-Brazzaville, mu nkambi ya Liranga iri hafi y’inkambi ya Loukolela. Arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko abo mu muryango we bose bakiriho kandi ko Sindikubwaho Emmanuel na bashiki be bamusuhuza cyane kandi naho bakaba baraho. Ngo akimara kumva iri tangazo asabwe kwihutira gutahuka kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Nyirankubito ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo muhungu we ko yabimumenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Theoneste Niyonsaba utuye ku murenge wa Nkanka, akagari ka Gitwa, akarere k’Impala, intara ya Cyangugu ararangisha se wabo Simbalikure Jean Pierre. Ararakomeza amusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Aramumenyesha kandi ko bose mu muryango baraho, ko Senkaka n’umudamu we ubu batahutse bakaba bari mu Rwanda kandi ko bamutashya cyane. Niyonsaba akaba ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo Simbalikure Jean Pierre ko yabimumenyesha kandi akamusaba gutahuka.

Abifuza kutwandikira aderesi zacu. VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Musabyimana Musabende Joyeuse wiga kuri Institut Superieur Medical de Goma akaba ariko ataravuze aho atuye muri iki gihe, ararangisaha Ntakirutimana Jerome, Ntakirutimana Calvin, Mukandanga Rachel, Dogiteri Mukamana Grace, Musabyimana Gloria, Mukamana Jeanne na Nyirakanane. Musabyimana arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko bakimara kumva iri tangazo bamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe bifashishije radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika bagahitisha itangazo. Ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko we n’abo mu muryango we bose ari bazima kandi bakaba babatashya cyane.

8. Dukulikijeho ubutumwa bwa Nyirantezimana Esabelle utuye ku murenge wa Mubumbano, akagari ka Mikingo, akarere ka Nya amasheke intara ya Cyangugu aramenyesha musaza we Iryivuze Innocent batandukaniye mu cyahoze cyitwa Zayire, ubu akaba atazi aho aherereye muri iki gihe. Aramusaba rero ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Arakomeza amumenyesha ko abavandimwe be ndetse n’ababyeyi be ubu batahutse bakaba bari mu Rwanda uretse Musabyemaliya witabye Imana. Ararangiza ubutumwa bwe asaba uwo Iryivuze ko yakwisunga imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ikamufasha gutahuka.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Mugenzi Idi Radjabu wahoze atuye ku murenge wa Gahini, akagari ka Buyanja, akarere ka Rukara, intara ya Mutara, ubu akaba ari mu ngando I Rwankuba, mu karere ka Murambi, intara y’Umutara ararangisha umufasha we Gatalina Musaniwabo n’abana Nsengimana na Niyiragira bakaba baraburaniye mu nkambi ya Tanzaniya, muri 96. Mugenzi avuga ko ubu bashobora kuba babarizwa mu gihugu cya Kenya. Arakomeza rero amumenyesha ko ubu yafunguwe akaba ari mu ngando, akaba yarayirangije mu kwezi kwa gatatu. Ngo bakimara kumva iri tangazo bazihutire gutahuka kuko ubi mu Rwanda ari amahoro. Ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko abo mu rugo bose babasuhuza cyane cyane Mukecuru, Niyonsenga na Mukamusoni. Ngo bashobora kwisunga imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se Croix Rouge ikabafasha gutahuka.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG