Uko wahagera

Afurika y'Epfo: Intwari Walter Sisulu Yaratabarutse - 2003-05-06


Afurika y’Epfo iri mu cyunamo kubera urupfu rwa Walter Sisulu warwanije cyane ivanguramoko muri icyo gihugu. Walter Sisulu yitabye Imana ku wa mbere. Yari afite imyaka 90.

Perezida Thabo Mbeki w'Afurika y'Epfo yasabye ko amabendera y’igihugu cye azamurwa kugeza gusa muri kimwe cya kabiri. Perezida Mbeki ngo Walter Sisulu yari umuntu wicisha bugufi cyane n’ubwo yakoreye igihugu cye byinshi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Kofi Annan, we yavuze ko Sisulu yari imwe mu ntwari zikomeye zarwanije ivanguramoko muri Afurika y’Epfo.

Abanyaporitiki bo mu mashyaka yose muri Afurika y’Epfo na bo bamushimagije bavuga ko yari igihangange mu ntambara Afurika y’Epfo yarwanye ishaka guca ivanguramoko.

Nelson Mandela - wahoze ayobora Afurika y’Epfo, akaba n’inshuti magara ya Walter Sisulu - we yatangaje ko urupfu rwa Sisulu rwamusigiye icyuho mu buzima bwe n'agahinda kenshi cyane.

Walter Sisulu yaguye iwe mu rugo i Johannesburg nyuma y’uburwayi bwari bumaze igihe. Umugore we, Albertina Sisulu, na we warwanije cyane ivanguramoko muri Afurika y’Epfo, yari amuri iruhande ubwo yavagamo umwuka. Abantu biteze ko Perezida Mbeki asaba guverinoma ye kwemerera Walter Sisulu kuzashyingurwa mu cyubahiro gikwiye abategetsi bakuru.

Walter Sisulu yavukiiye mu burasirazuba bw’intara ya Transkei, muri Afurika y’Epfo, muri 1912. Se yari umuzungu, nyina ari umwiraburakazi wakoraga mu ngo z’abazungu. Muri 1940, Sisulu yinjiye mu ishyaka African National Congress - ANC- ryarwanyaga ivanguramoko muri Afurika y’Epfo. Sisulu kandi ni we winjije Nelson Mandela muri iryo shyaka.

Sisulu na Mandela bafaganije gushyiraho urugaga rw’urubyiruko rw’ishyaka ANC. Bombi kandi bakatiwe igifungo icyarimwe muri 1964, bafungirwa hamwe igihe cy’imyaka 26 yose. Sisulu ariko yarekuwe muri 1989, umwaka umwe gusa mbere ya Nelson Mandela.

Amaze kurekurwa muri 1989, Sisulu yabaye visiperezida wa ANC kugeza muri 1994, ubwo muri Afurika y’Epfo habaga amatora ya mbere yari ahuriweho n’amoko yose yo muri icyo gihugu. Ayo matora yatsinzwe n’ishyaka ANC rikiri k’ubutegetsi kugeza n’ubu.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG