Uko wahagera

Rwanda: Profemmes Twese Hamwe n'Abavocat Baramagana Ihohoterwa ry'Abana - 2003-05-02


Mu Rwanda hamaze iminsi havugwa icyorezo cy'abana bahohoterwa. Abo bana babangiza igitsina - bafatwa ku ngufu -, bakabica, bakabajugunya bakivuka cyangwa se bakabasiga kwa muganga.

Ibyo byatumye impuzamiryango Profemmes- Twese Hamwe, ifatanije n’urugaga rw’abunganira abantu mu manza, bikoresha urugendo rwamagana ihohoterwa ry’abana i Kigali. Urwo rugendo rwitabiriwe n'abantu banyuranye, barimo n'abayobozi bakuru. Mu mugi wa Kigali abitabiriye urugendo bari biganjemo abana ndetse n'amashyirahamwe y'abari n'abategarugori.

Abana bakunze kwangizwa bihereye ku bitsina ni abana b'abakobwa. Gusa hadutse n'ibyo kwangiza utwana tw'uduhungu.

Umukuru w'umugi wa Kigali yatangaje ko mu mugi wa Kigali hakirwa byibura ibibazo 20 birebana n'ihohoterwa rya bana buri munsi. Mu mwaka ushize, mu mugi wa Kigali honyine hakiriwe ibibazo birenga 500.

Urugaga rw'abunganira mu manza rwiyemeje kuzajya ruburanira abana bahohotewe ku buntu igihe ababyeyi babo bazaba badafite ubushobozi.

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ihohoterwa ry’abana, mu Rwanda Mu Rwanda hashyizweho itegeko riremereye, riteganya n'igihano cy'urupfu, mu gihe umwana wahohotewe byamuviriyemo urupfu cyangwa se indwara idakira nka SIDA. Umwana kandi wahohotewe yakirwa kwa muganga vuba kandi ku buntu kugira ngo hatagira ibimenyetso bisibangana. Hatanzwe n'amahugurwa mu bapolisi bagomba kwakira ibyo bibazo.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.


Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG