Uko wahagera

Perezida Bush Arasaba Miriyari 15 z'Amadolari yo Kurwanya SIDA muri Afurika - 2003-04-29


Perezida Bush yasabye Kongere gutora umugambi we uteganya miriyari 15 z'amadolari zo kurwanya SIDA mu bihugu 14 byo muri Afurika na Caraibes.

Perezida Bush yaraye asobanuye uwo mugambi avuga ko wenda gusa n'uwo guverinma ya Uganda ikoresha m'ukurwanya SIDA n'agakoko kayitera.

Kuva muri za 1980, Uganda yashoboye kwumvisha abaturage benshi kurwanya SIDA bifata, bakoresha udukingirizo cyangwa birinda ubusambanyi.

Uwo mugambi ariko ntiwemerera imiryango ishyigikiye abakuramo inda n'abaringaniza imbyaro guhabwa kuri ayo mafaranga.

Perezida Bush yatangaje uwo mugambi bwa mbere mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka.



Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG