Uko wahagera

AMATANGAZO 04 27 2003 - 2003-04-26


Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira Mukagatare Marita utaravuze aho aherereye muri iki gihe; Musabyimana Noel utuye I Kanyabusange, serire Nyarusazi, segiteri Bwishyura, komine Gitesi, perefegitura ya Kibuye na Iyakaremye uri muri Province ya Nampula, mu gihugu cya Mozambique. Nzabakenga Alfred uri mu Rwanda ariko akaba ataravuze neza aho aherereye; Ndayisaba Aimable utaravuze aho aherereye mur iki gihe na Mukarutesi Francine utuye ku murenge wa Masasa, akarere ka Budaha, intara ya Kibuye, Bizumuremyi Theoneste mwene Ntawukuriryayo Narcisse utuye ku murenge wa Rwimondo, akagari ka Gashongora, akarere ka Rusumo, intara ya Kibungo; Hakizimana Emmanuel mwene Gasigwa Aloys na Nyiragahoranyi Phoibe akaba ataravuze aho aherereye muri iki gihe na Nyirambonankize Odette utuye mu kagari ka Nyundo, umurenge wa Murambi, akarere ka Kisaro, intara ya Byumba.

1. Duhereye ku butumwa bwa Mukagatare Marita utaravuze aho aherereye muri iki gihe arasaba Mukankundiye Gatarina, mwene Kagabo Yohani na Nyirumuringa ko yamumenyesha ikogo yashyizemo umwana bahunganye mu ntambara yo muri 94. Uwo mwana yitwa Murekatete Malita bakaba barakundaga kumwita Mazuru. Mukagatare avuga ko uwo Mukankundiye ari mu nkambi y’impunzi ya Kintele, mu gihugu cya Congo Brazzaville. Ngo mbere y’intambara yahoze atuye mu Bugesera ho muri komine Kanzenze, perefegitura ya Kigali. Mukagatare ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yabandikira akanyuza ubutumwa kuri Usabamariya Grace cyangwa agahitisha itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Musabyimana Noel utuye I Kanyabusange, serire Nyarusazi, segiteri Bwishyura, komine Gitesi, perefegitura ya Kibuye arasaba mushiki we Mujawamariya Clotilde ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka mu Rwanda ngo kuko ubu ari amahoro kandi abo mu muryango we bakaba bamukumbuye cyane. Ngo azisunge imiryango y’abagiraneza nka CICR cyangwa se HCR izamufashe gutahuka. Musabyimana arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko yabamenyesha amakuru ya Jules n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kubahamagara kuri nimero za telefone 250568053 cyangwa akabandikira akoresheje agasanduku k’iposita 9 Bethanie Kibuye. Ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko Nyirabazungu Laheri abakumbuye cyane.

3. Tugeze ku butumwa bwa Iyakaremye uri muri Province ya Nampula, mu gihugu cya Mozambique aramenyesha umwana we Mukarukundo Venansiya bakundaga kwita Bundi, ubu akaba abarizwa ku murenge wa Kamugera, akagari ka Rutonde, akarere ka Ngenda, intara ya Kigali ko akiriho akaba ari mu gihugu cya Mozambique, muri province ya Nampula. Iyakaremye arakomeza ubutumwa bwe amusuhuza cyane kandi amumenyesha ko ari kumwe na Nambajimana Alegisi. Ngo azabasuhulize abo mu muryango bose nka Matiyasa utuye mu Kigarama, I Rutonde. Ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko akimara kumva iri tangazo yakoresha ako ashoboye akamumenyesha amakuru ye muri iki gihe yifashishije radiyo Ijwi ry’Amerika.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Nzabakenga Alfred uri mu Rwanda ariko akaba ataravuze neza aho aherereye ararangisha se Bagira Paul wahoze atuye ku Muhima ubu akaba ngo ashobora kuba ari I Dar-es –salaam ho muri Tanzania. Nzabakenga ararangisha kandi nyirasenge Ntahompagaze Femiya ngo na we ushobora kuba ari I Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi. Arabasaba rero bose ko niba bumvise iri tangazo bakoresha uko bashoboye bakamumenyesha amakuru yabo muri iki gihe. Ngo bashobora kumwandikira bakoresheje aderesi zikurikira. Nzabakenga Alfred, C/O Mukamana Marie Rose, Commission National de Droits de l’home, Byumba, B.P 69 Byumba, Rwanda cyangwa bakamwandikira bakoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya e-mail ikurikira. nzabalf2002@yahoo.fr

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Ndayisaba Aimable utaravuze aho aherereye muri iki gihe aramenyesha Ingabire Alice Nicole bakunda kwita Mama Remy, Habimana Mugabo Pierre, Fiacre, Mukandutiye Emerithe, Rwamacumu Silas, Umutoni Assoumpta na Clemence bita mama Bora ko yageze mu Rwanda ari kumwe na Leonard na Anselme. Arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko ari kumwe na Mukundwa Gisele bose ubu bakaba barimo kwiga. Ngo babishoboye bakwihutira gutahuka kubera ko ibintu byabo biriho kwangirika kandi mu Rwanda akaba ari amahoro.

6. Tugeze ku butumwa bwa Mukarutesi Francine utuye ku murenge wa Masasa, akarere ka Budaha, intara ya Kibuye aramenyesha musaza we Ngarukiye Guillaume ushobora kuba ari I Kamina ho muri Congo-Kinshasa ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kubera ko bamukeneye cyane I muhira kandi no mu Rwanda akaba ari amahoro. Mukarutesi arasaba kandi n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo musaza we ko yabimumenyesha.

Abifuza kutwandikira aderesi zacu ni VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Bizumuremyi Theoneste mwene Ntawukuriryayo Narcisse utuye ku murenge wa Rwimondo, akagari ka Gashongora, akarere ka Rusumo, intara ya Kibungo ararangisiha Nzeyimana Gaston bakunda kwita Habana akaba yarahoze ari umusirikare ubwo bahungaga berekeza mu cyahoze cyitwa Zayire. Bizumuremyi avuga ko amakuru ye aheruka avuga ko ashobora kuba ari muri Kenya. Aramusaba rero ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kwifashisha radiyo Ijwi ry’Amerika agahitisha itangazo cyangwa akabandikira akoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya e-mail ikurikira. dukuzelaurent@yahoo.fr

8. Tugeze ku butumwa bwa Hakizimana Emmanuel mwene Gasigwa Aloys na Nyiragahoranyi Phoibe akaba ataravuze aho aherereye muri iki gihe ararangisha mushiki we Ntagisanimana Rose ushobora kuba ari mu gihugu cya Congo-Brazzaville. Aramusaba ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka. Ngo azifashishe imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge. Hakizimana arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko bose baraho, ko Niyonzima ari mu rugo uretse Ndayambaje na se bitabye Imana. Ararangiza amusaba ko yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Nyirambonankize Odette utuye mu kagari ka Nyundo, umurenge wa Murambi, akarere ka Kisaro, intara ya Byumba araramenyesha Habyarimana Leonard ko yageze mu rugo akaba yarasanze mu Rwanda ari amahoro. Aramusana rero ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Nyirambonankize ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko akiamara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda nta kibazo.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG