Uko wahagera

Rwanda: Abadepite Bemeje Umushinga w'Itegeko-Nshinga - 2003-04-24


Umushinga w'itegeko nshinga uteganijwe kuzatorwa tariki ya 26 z'ukwa gatanu wamaze kwemezwa n'abadepite.

Itora rya perezida wa Repubulika n'abadepite rizaba mu ibanga kandi umuturage yitorere ntawe anyuzeho. Perezida wa Repubulika azatorerwa kuyobora imyaka irindwi, agire n’uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza inshuro imwe gusa.

Abadepite bo bazaba ari 80, batorerwe igihe cy'imyaka 5. Mu Rwanda kandi hazabaho urundi rwego rushya rwa Senat ruzaba rugizwe n’abantu 20. Senat izatorwa n'abayobozi b'inzego z'ibanze batowe mu rwego rw'intara, na Perezida wa repuburika.

Mu bazagira Senat 12 bazatorwa mu rwego rw'intara, hanyuma biyongereho abandi 8, barimo 4 bazashyirwaho na Perezida wa Repuburika. Itegeko riteganya ko abo bane Perezida azabatoranya mu nzego z'abaturage basigaye inyuma mu majyambere. Babiri na none bazatorwa n'abarimu bo mu mashuri makuru (kaminuza). Undi azava mu mashuri makuru ya Leta, undi ave mu mashuri yigenga. Hazaba harimo n'uhagarariye abategarugori n'urubyiruko.

Nyuma y’umwaka abagize senat bazava kuri 20 biyongereho abandi 6. Abagize senat bazaba bafite mandat y’imyaka 8.

Abadepite bazaturuka mu mashyaka ni 52 gusa; abandi 24 baziyamamaza nk'abategarugori, abandi basigaye bazaba barimo urubyiruko n'ibimuga ndetse n'ingabo.

Urwego rwa Senat rufite ububasha bukomeye kuko rushobora no gusaba ko amatora ya referendum, aya perezida cyangwa se abadepite yasubirwamo. Ruzajya runagenzura ko amategeko ashyirwaho atanyuranije n'itegeko nshinga.

Indi nshingano ikomeye Senat izahabwa ni iyo gusaba ko ishyaka runaka ryafatirwa ibihano mu gihe ryateshutse ku mabwiriza n'amahame remezo agenga amashyaka nk'uko biteganijwe n'amategeko. Ikirego kizajya gitangwa mu rukiko rukuru rwa rupubulika ari na rwo rushobora gufata icyemezo. Iyo urwo rukiko rusheshe ishyaka, abadepite baririmo nabo bajyana na ryo.

Amashyaka atazarenza amajwi 5 ku ijana mu matora azahita ahagarikwa mu rubuga rwa politike.

Urundi rwego rwashyizweho ni urw'uwitwa ombudsman - mu Kinyarwanda bamwise umuvunyi - akaba ariwe uzajya ushyikiriza ibibazo by'abaturage Perezida wa Repubulika.

Ikindi gishya ni uko abazajya barahirira imirimo mishya batazongera kurahira mu izina ry’Imana. Urahira azajya arangiza kurahira gusa asaba Imana ngo izabimufashemo.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG