Uko wahagera

Abasirikari ba Uganda Baracyari muri Congo - 2003-04-24


Uganda yasubitse ibyo kuvana abasirikari bayo muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ho umunsi umwe. Ibyo ngo ni ukubera impamvu zitabaturutseho.

Ubundi abasirikari ba mbere 1500 ba Uganda bagombaga kuva muri Congo none ku wa kane. Abategetsi ba Uganda bavuga ariko ko indege zagombaga gutahura abo basirikari zagize ibibazo.

Abo bategetsi bavuga icyakora ko ngo bazatangira gucyura abo basirikari ejo ku wa 5. Bavuga kandi ko ngo gucyura abo basirikari bishobora kumara ibyumweru byinshi.

Muri uku kwezi ni bwo Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yumvikanye na Perezida Joseph Kabila wa Congo kugira ngo atangire kuvana abasirikari b’igihugu cye muri Congo.

Ibyo ariko ntibibuza guverinoma y’i Kampala kwemeza ko ngo kuvana abasirikari bayo muri Congo bizasiga inyuma akaduruvayo n’umutekano mukeya. Uganda ivuga ko izagumishayo abasirikari bagera ku 1000 kugira ngo babuze udutsiko tuharwanira kwisuganya.

Akarere Uganda yarimo kamaze iminsi kavugwamo ubushyamirane hagati y’amoko. Mu ntangiriro z’uku kwezi abasivili bagera hafi ku gihumbi barahiciwe. Uganda ubwayo yatunzwe agatoki muri ubwo bwicanyi.

Muri iki cyumweru ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Congo, MONUC, zatangiye kwohereza abasirikari bazo muri ako karere kugira ngo hatagira izindi mvururu zihaduka. Guverinoma y’i Kinshasa na yo yahohereje abapolisi bo gucunga umutekano mu gihe abasirikari ba Uganda bazaba barimo batahuka.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG