Uko wahagera

Malaria ngo Iri Hafi Kubonerwa Indi Miti - 2003-04-22


Abashakashatsi bo mu Bwongereza na Thailande bavuga ko bari hafi kuvumbura imiti mishyashya ya malaria.

Abo bahanga bavuga ko bashoboye kuvumbura proteine yitwa DHFR ifasha malaria kutumva imiti yari isanzwe iyivura. Basobanura ko iyo protein ngo ari yo ituma imiti yari isanzwe itica agakoko ka malaria.

Abo bahanga bemeza rero ko kuva baravumbuye iyo proteine bizanabafasha kuvumbura indi miti yajya ivura malaria y’igikatu.

Malaria yibasira miriyoni amagana n’amagana z’abantu hirya no hino ku isi buri mwaka. Muri Afurika ho Malaria yica umwana umwe buri masegonda 30.




Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG