Uko wahagera

Zimbabwe: Perezida Mugabe ngo Ashobora Kureka Ubutegetsi - 2003-04-22


Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe arimo guca amarenga ko ngo ashobora kureka ubutegetsi. Perezida Mugabe avuga ko ngo nta cyo byaba bitwaye kujya impaka k’umugaragaro k’uzamusimbura.

Ibitangazamakuru bya leta ya Zimbabwe byaraye bisubiye mu magambo ya Perezida Mugabe avuga ko ngo impaka nk’izo hagati y’abayobozi bakuru b’ishyaka KANU azazishyigikira, cyane cyane ko ngo yarangije porogaramu yo gusaranganya amasambu mu gihugu cye.

Perezida Mugabe, ubu ufite imyaka 79 y’amavuko, avuga ko ngo aniteguye kwongera kubonana na Morgan Tsivangarai uyobora ishyaka MDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwe. Icyo apfa gusa ngo ni uko Tsivangarai yemera ko ari we mukuru wa guverinoma. Tsivangarai we ariko avuga ko azabonana na Mugabe gusa ari uko bagiye kuvugana iby’andi matora.

Mu mwaka ushize Perezida Mugabe yatsinze amatora ya perezida abayakurikiraniye hafi bose bemeza ko atagenze neza.

Amashyaka atavuga rumwe na we yamaganye ayo matora. Muri uyu mwaka kandi ayo mashyaka yanakoresheje imyigaragambyo yo kwamagana poritiki za guverinoma ya Mugabe.

Perezida Mugabe ayobora Zimbabwe kuva muri 1980. Kugeza muri 87 yari minisitiri w’intebe, nyuma aza kuba perezida kuva icyo gihe kugeza magingo aya.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG