Uko wahagera

Irak Yahawe Umuyobozi Mushya - 2003-04-21


Umuyobozi mushya wa Irak yaraye ageze i Baghdad aturutse muri Koweit.

Ejo ku wa mbere ni bwo Lieutenant General Jay Garner - ubu uri mu kiruhuko cy’iza bukuru - yageze i Baghdad bwa mbere kuva ingabo z’Abanyamerika zakwigarurira uwo mugi mu byumweru 2 bishize.

Akigera i Baghdad, general Garner yabwiye abanyamakuru ko icyo ashyize imbere cyane ubu ari ugusubizaho servisi z’ibanze - nk’amashanyarazi n’amazi - vuba na bwangu.

General Garner ariko yirinze kuvuga igihe ubutumwa bwe muri Irak buzarangirira. Yavuze gusa ko ngo buzamara igihe cyose gikenewe.

Mu byo ashinzwe gukora muri Irak harimo kuyobora guverinoma y’inzibacyuho y’icyo gihugu no gukurikirana ibikorwa byo gusanasana Irak.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG