Uko wahagera

AMATANGAZO 04 20 2003 - 2003-04-17


Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira Mbarushimana Jean Bosco bakunda kwita Benz, ukomoka I Butare, ariko akaba ataravuze aho aherereye muri iki gihe; Mukasine Marie Louise ukomoka muri komine Kanzenze, segiteri Muyenzi, serire Gisenyi, perefegitura ya Kigali Ngali, ubu akaba abarizwa I Kinshasa ho mu cyahoze cyitwa Zayire na Mukeshabatware Felicien afatanyije n’umufasha we Mukaruberwa Stephanie bkaba bataravuze aho baherereye muri iki gihe, Zinda Nelson Ntawicumurame utuye mu mujyi wa Kibuye, akagari ka Kiniha, umurenge wa Bwishyura, intara ya Kibuye; Niyikora Jean Pierre utuye I Gisari, akarere ka Ntongwe, intara ya Gitarama Sebastien na Nsengamungu ubarizwa kuri aderesi ya Hopital Mibilizi, B.P. 328 Cyangugu, Semasenge Emmanuel utaravuze aho aherereye muri iki gihe; Alphonse Munyarubuga utuye mu karere ka Itabire, umurenge wa Ruganda, intara ya Kibuye na Kandagwa Caritas utuye I Kibilizi, ahahoze ari komine Mugusa, intara ya Butare.

1. Duhereye ku butumwa bwa Mbarushimana Jean Bosco bakunda kwita Benz, ukomoka I Butare, ariko akaba ataravuze aho aherereye muri iki gihe ararangisha bakuru be Sinayobye Adolphe na zeyimana Ildephonse. Arabasaba ko babaye bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakoresha uko bashoboye bakamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kumwandikira akoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya e-mail mbarushimana2000@yahoo.fr cyangwa akamuhamagara kuri nimero za telefone 243 8159810540. Mbarushimana ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azu uwo mukuru we ko yabimumenyesha.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukasine Marie Louise ukomoka muri komine Kanzenze, segiteri Muyenzi, serire Gisenyi, perefegitura ya Kigali Ngali, ubu akaba abarizwa I Kinshasa ho mu cyahoze cyitwa Zayire ararangisha ababyeyi be Bernard Munyakazi na Velonika Dusabe Marie na Mukanoheli. Arabasaba ko bakimara kumva iri tangazo bamumenyesha amakuru yabo muri iki gihe ngo kuko baherukana muri 94, ubu akaba atazi aho baherereye. Mukasine arabasaba ko bashatse kumwandikira bakoresha uburyo bwa internet kuri aderesi ya e-mail mbarushimana2002@yahoo.fr cyangwa bagahitisha itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika.

3. Tugeze ku butumwa bwa Mukeshabatware Felicien afatanyije n’umufasha we Mukaruberwa Stephanie bakaba bataravuze aho baherereye muri iki gihe baramenyesha Twizelimana Theoneste bakunze kwita Alpha Blondi ko barumuna be batahutse ubu bakaka bari kumwe mu Rwanda. Abo barumuna be ngo akaba ari Muberandinda Edouard na Niyonzima Venerand. Baboneyeho rero kumusaba ko nawe akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Mukeshabatware ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo Twizelimana ko yabimumenyesha.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Zinda Nelson Ntawicumurame utuye mu mujyi wa Kibuye, akagari ka Kiniha, umurenge wa Bwishyura, intara ya Kibuye ararangisha Nyiringango baburanye mu gihe cy’intambara yo muri 94, ahitwa mu Kigarama. Aramusaba yamumenyesha aho aherereye muri iki gihe akimara kumva iri tangazo. Ngo ashobora kumugezaho amakuru ye akoresheje aseresi ya e-mail ntawicanelson@yahoo.fr cyangwa akamuhamagara kuri nimero za telefone 250 568100.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Niyikora Jean Pierre utuye I Gisari, akarere ka Ntongwe, intara ya Gitarama ararangisha Musabyimana Cyprien mwenw Ntawizerakundi Juvenal na Nyirahaguma Venantie. Niyikora avuga ko aheruka amakuru ye avuga ko aherereye I Kintere ho muri Congo Brazzaville. Aramumenyesha ko akimara kumva iri tangazo asabwe kwihutira gutahuka. Arakomeza amumenyesha ko abavanendimwe bose baraho ko kandi bamusuhuza. Aramumenyesha kandi ko Mukeshimana Damascene akiriho ubu akaba afite abana batatu. Abandi bamusuhuza ni Patrice, Maman Sangwa, Sangwa, Mukarwego Cecile na Ntahomagase Daniel bakurndaga kwita Samusoni. Niyikora arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko aramutse abonye Bikolimana Theogene n’umugore we Monique ko yabasaba kwihutira gutahuka. Arakomeza kandi amumenyesha ko Hategeka yitabye Imana umwaka ushize kandi ko n’umukecuru Venantie yatabarutse mu mpera z’umwaka w’2001 azize indwara.

6. Tugeze ku butumwa bwa Sebastien Nsengamungu ubarizwa kuri aderesi ya Hopital Mibilizi, B.P. 328 Cyangugu ararangisha umubyeyi we Nyirarwimo Ancilla na murumuna we Mudeyi Merkior, bari batuye muri komine Cyimbogo, segiteri Nyakarenzo, serire Gituza, perefegitura Cyangugu, ubu akaba atazi aho baherereye muri iki gihe. Arabasaba ko bakimara kumva iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Sebastien Nsengamungu aboneyeho gusaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abarivuzwemo kubimumenyesha.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ubutumwa bwa Semasenge Emmanuel utaravuze aho aherereye muri iki gihe aramenyesha Gahamanyi Aloys bakunda kwita Kadafi na madamu we Nyirabukumi Chantal baburaniye I Masisi ho mu cyahoze cyitwa Zayire ko yageze mu Rwanda ubu akaba ari mu karere ka Mutura, intara ya Gisenyi. Aramenyesha na Fuwaye na madamu we Vestina ko abana basize baraho kandi ko babatashya. Arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko na Senkeri yatahutse, akaba yarageze mu Rwanda ari kumwe na madamu we. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi aba arangisha yabibamenyesha.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Alphonse Munyarubuga utuye mu karere ka Itabire, umurenge wa Ruganda, intara ya Kibuye ararangisha abane be Ndayisaba, Mukanyandwi na Mutabaruka n’umugore we Mukarurangwa Oliva. Arabamenyesha ko yatahutse ubu akaba ari mu Rwanda. Munyarubuga arakomeza ubutumwa bwe arangisha kandi Rwakarengwa wabaga Uvira. Aramumenyesha ko nyirabukwe yitabye Imana ari kumwe n’abahungu be babilin na nyirasenge Kalimili. Abo bahungu akaba ari Gasake na Sibomana. Ngo na mukuru we Ntiliniga na we yitabye Imana. Ararangiza ubutumwa bwe rero abasaba ko bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Kandagwa Caritas utuye I Kibilizi, ahahoze ari komine Mugusa, intara ya Butare ararangisha umugabo we Kamanzi Prosper mwene Ugirashebuja Sebastien na Mukarutebuka Angelina, bakaba baraburaniye I Rumbishi ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Aramusaba ko akimara kumva iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki giye. Ngo ashobora kumwandikira akoresheje aderesi zikurikira. Kandagwa Caritas, Akarere ka Gikonko, intara y a Butare, c/o Bucyayungura Ernest, B.P. 396 Butare, Rwanda. Ngo ashobora kandi no kwifashisha imiryango y’abagiraneza ikamufasha gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG