Uko wahagera

Rwanda: MDR ngo Izaseswe Amazi Atararenga Inkombe - 2003-04-14


Ministre w'intebe w’Urwanda, Bernard MAKUZA, akaba n’umwe mu bayoboke b’ishyaka MDR, arasanga iryo shyaka rishobora guseswa bibaye ngombwa.

Minisitiri Makuza arasaba ubushishozi, ngo byagaragara ko MDR igendera koko ku bitekerezo by’amacakubiri n’ivanguramoko nk’uko ribishinjwa na raporo ya komisiyo y’abadepite mu nteko ishinga amategeko, rigaseswa amazi atararenga inkombe.

Iyo raporo y'abadepite irarega bamwe mu bayoboke ba MDR kuba ngo baca intege abahutu bayobotse ishyaka FPR, babumvisha ko ngo ari udukingirizo.

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa mbere, minisitiri MAKUZA yatangaje kandi ko nta ruhare afite mu gushinga ishyirahamwe ITARA, na ryo rishyirwa mu majwi na komisiyo y'abadepite yashinzwe gukurikirana ikibazo cy'amacakubiri muri MDR.

Iyo komisiyo ivuga ko bamwe mu bayoboke ba MDR bashyizeho iryo shyirahamwe bagamije gucishamo ibitekerezo byabo by'ivangura.

Nk'uko iyo raporo ibigaragaza, kuva MDR yashingwa kugeza na n’ubu, ngo yakomeje kurangwa n'amacakubiri ndetse n'ibitekerezo bishyira imbere ubwoko bw'Abahutu.

Ministre w’Intebe Makuza asanga n'amashyirahamwe yaba agamije gukurura amacakubiri, cyangwa se abantu ku giti cyabo, na bwo hakoreshwa ubushishozi bigahagarikwa. Irindi syirahamwe ritungwa agatoki n i iryo bavuga ko ngo ari iry'ubumwe bw'Abahutu, rikaba rifite ikicaro cyaryo ku Gikongoro.

Mu nama y'abadepite yatangiye kuri uyu wa mbere yiga kuri iriya raporo, abadepite bagera kuri 20 bafashe ijambo, harimo n’umurwanashyaka wa MDR, basabye ko MDR yavaho.

Ubu hari amakuru avuga ko uwitwa Ndengeyinka, uvugwa muri raporo y’abadepite kuri MDR, ngo yaba ageze mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahitwa Ituri.

Undi mudepite, na we uvugwa muri iyo raporo, Hitiamana Leonard, na we yarabuze, imodoka ye ikaba ngo yarabonetse k’umupaka w'u Rwanda na Uganda.

Icyakora Hitimana Leonard ubwe ntaratangaza ko yahunze. Ndetse imwe mu miryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu ikaba itangaza ko ihangayikishijwe n'ibura ry'uwo mudepite.

Tubibutse ko umwe mu bari ku isonga ry’abaregwa amacakubiri muri iyo raporo ya komisiyo y’abadepite, Selestini Kabanda, wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari, yasabwe kwegura.

General de Brigade BM Habyarimana Emmanuel, wari Minisitiri w’Ingabo, we yahungiye mu gihugu cya Uganda rugikubita, raporo itaranasohoka.

Yahunganye n'uwitwa Ndengeyinka wari umudepite uhagarariye ingabo, na we akaba yari muri iyo raporo. Bombi baregwa kuba ngo barajyaga mu tunama twa rwihishwa.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG