Uko wahagera

Irak: Saddam Hussein Aracyariho - 2003-04-05


Indege z’intambara z’Abanyamerika n’Abongereza zaraye zisutse andi mabombe k’umurwa mukuru wa Irak, Baghdad. Amasasu y’imbunda zihanura indege za Irak na yo yagaragaraga mu kirere, kimwe n’umwezi w’amazu yagurumanaga hasi kubera ayo mabombe.

Ibyo byabaye nyuma y’aho ubuyobozi bw’ingabo zateye muri Irak butangarije ko izo ngabo zamaze kwigarurira ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Baghdad, zikaba ngo zirimo kugenda zisatira umurwa mukuru.

Minisitiri w’itangazamakuru wa Irak, Mohammed Said Al Sahhaf, we ariko yatangaje ko kuri icyo kibuga ngo hazabera icyo yise intambara idasanzwe. Gusa ngo nta ntwaro za kirimbuzi zizahakoresherezwa.

Amakuru aturuka muri Irak avuga ko ingabo z’Abanyamerika zihagaze mu nkengero za Baghdad, zitegereje amabwiriza yo kwinjira mu mugi.

Abari aho i Baghdad bavuga ko abasivili b’Abanyairak ibihumbi n’ibihumbi barimo guhunga uwo mugi.

Hagati aho,ingabo zateye muri Irak n’imiryango mpuzamahanga itanga imfashanyo byatangiye kwohereza imfashanyo nyinshi muri Irak.

Amakamyo ya UNICEF yuzuye amazi n’imiti ari mu nzira yerekeza mu migi ya Safwan, Zubair n’inkengero z’icyambu cya Basra mu majyepfo ya Irak.

Mu turere turi mu maboko y’abakurdes mu majyaruguru na ho UNICEF na PAM birimo kwoherezayo imfashanyo, harimo n’ifu y’ifarini.

Umurwa mukuru Baghdad na wo watangiye gutera impungenge abatanga imfashanyo. Abaturage baho ntibazashobora kubona amazi meza kubera ko nta mashanyarazi ahari.

N'ubwo ibintu bimeze nabi i Baghdad ariko, television ya Irak yaraye yerekanye Perezida Saddam Hussein asura uturere tw’i Baghdad twasenywe n’amabombe y’Abanyamerika n’Abongereza nta bwoba afite.

Abashinzwe iperereza muri Amerika bavuga ko iyo video yerekana ko Saddam Hussein ashobora kuba yararokotse amabombes yari amugenewe tariki 20 z’ukwezi gushize ubwo intambara mu gihugu cye yarotaga.

Abategetsi muri Amerika bavuga ariko ko Saddam Hussein yaba ariho cyangwa atariho nta cyo bivuze kuko mu minsi mikeya igihugu cye kizaba kimaze kwigarurirwa.

Abahanga mu by’ubutasi bemeza ariko ko Saddam Hussein ngo afite abantu benshi basa akoresha nk’aho ari we.

XS
SM
MD
LG