Uko wahagera

Ejo Bite 29 03 2003 - 2003-03-28


Amakuru y’Urubyiruko mu kiganiro Ejo Bite muri iki cyumweru:

Mu Rwanda Olivier Isata atavuga kuntu minisiteri ishinzwe Uburezi, Sports n’Umuco mu Rwanda irimo kugerageza gufasha aban batagize amahirwe yo kujya mu mashuri yisumbuye ibashyiriraho centres bashobora kujya kwigiramo imirimo n’ibindi bintu.

Na ho mu Burundi Jean Baptiste Nimbona aravuga ukuntu ubuzima bw’abana bo mu ntara ya Buterere bubangamiwe kubera iyarara ry’i Bujumbura rihamenwa.

Na none mu Rwanda Yvette Umugwaneza yganiriye n’abana b’impunzi batahutse mu Rwanda, bavugana ku mibereho yabo mu nkambi z’impunzi. Abo bana bavuga ko bari babayeho nabi, kandi ko bafite bagenzi babo basigaye inyuma muri izo nkambi.

Mu Burundi ho, Gentille Ntibagirigwa aravuga ukuntu abaturage bishyira hamwe kugira ngo bashobore kugoboka abana b’imfubyi.

Mu ikinamico yo muri iki cyumweru, Ntakivurira - Igice cya 4, abana b’impunzi baritegura gutahuka mu Rwanda.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.

XS
SM
MD
LG