Uko wahagera

Liberia: Charles Taylor Yikomye Amerika - 2003-03-28


Perezida Charles Taylor yaraye ashinje Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gushyigikira abamurwanya bashaka kumuhirika.

Ibyo yaraye abitangarije mu nkambi y’impunzi iri hafi y’umurwa mukuru, Monrovia, aho abasirikari be baherutse guhanganira n’abamurwanya mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Taylor avuga ko Amerika yatanze amafaranga yo gutoza abasirikari ba Guinee ashinja kuba ngo bashyigikira umutwe Liberians United for Reconciliationa and Democracy.

Hashize iminsi Taylor yibasira Abanyamerika mu magambo ye k’uburyo departement ya Leta Hano i Washington yasabye Abanyamerika bari muri Liberia kuryamira majanja muri ibi bihe intambara irimo kwiyongera. Amagambo ya Taylor ngo ashobora gutuma abanyalberia bibasira Abanyamerika n’ibikorwa byabo muri icyo gihugu.

Taylor yarakariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubera ko zamusabye kurushaho kubaha uburenganzira bw’ikiremwa-muntu.

Guverinioma ye imaze iterwa bikomeye kandi ahantu henshi. Muri iki cyumweru imirwano yari yageze hafi mu birometero 10 gusa uvuye i Monrovia.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.

XS
SM
MD
LG