Uko wahagera

Irak: Intambara ngo Irimo Gusatira Baghdad - 2003-03-25


Ingabo zirwanya Irak zirimo gusatira umurwa mukuru Baghdad. Ubu biravugwa ko izo ngabo ubu zigeze mu birometero 100 gusa uvuye aho Baghdad.

Izo ngabo zaraye zigabye ibitero by’indege na missiles ku birindiro by’abasirikari barinda Perezida Saddam Hussein. Abo basirikari ngo bari mu basirikari bakomeye Saddam Hussein afite.

Ababibonye bavuga ko mu majyepfo ya Baghdad humvikanye urusaku rw’ibisasu byinshi.

Kajugujugu z’intambara z’Amerika zahuye n’amasasu akarishye y’ingabo za Irak ku cyumweru.

Hagati aho, departement y’ingabo hano i Washington, Pentagon, ivuga ko ingabo zateye Saddam Hussein ziri hafi kumuhirika. Ibyo barabivuga mu gihe imirwano igikomeje mu majyepfo ya Irak, mu migi ya Basra na Nasiriyah, no mu majyaruguru, hafi y’ahitwa Kirkuk.

Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’Abarabu bo bamaganye intambara na Irak. Basabye ko ingabo z’Abanyamerika n’Abongereza zihita ziva muri Irak.

Inama y’abo baminisitiri uko ari 22 i Cairo mu misiri yaraye ishyize ahagaragara itangazo rivuga ko intambara Irak yashojweho inyuranije n’amategeko mpuzamahanga.

Bamwe muri abo baminisitiri bagaragaje impungenge bafite ko abateye Irak bazagerageza no guhirika izindi guverinoma zo mu bihugu by’Abarabu.

Iryo tangazo ryasabaga ibihugu by’Abarabu kutagira uruhare m’ugutera Irak. Gusa ntibasabye ibyo bihugu kwanga gufasha ingabo z’Amerika. Ubu Bahrain, Qatar na Koweit bicumbikiye ingabo z’Abanyamerika n’Abongereza, n’ibikoresho byabo.

Ibyo byose biravugwa mu gihe Perezida George Bush arimo gusaba kongere akayabo ka miriyari 75 z’amadolari azagenda ku ntambara na Irak. Ayo mafranga ari buyasabe k’umugaragaro none ku wa 2.

Abategetsi b’Amerika bavuga ko ayo mafranga agabanijemo miriyari 62 zizagenda ku ntambara ubwayo, asigaye akazasaranganywa hagati ya departement y’umutekano wo muri Amerika n’ibikorwa byo gusanasana Irak nyuma y’intambara.

Izo miriyari 75 z’amadolari Perezida Bush asaba ni cyo kigereranyo cya mbere cy’amafaranga azagenda ku ntambara na Irak gishyizwe ahagaragara.

XS
SM
MD
LG